00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigoranye, u Rwanda rwayoboye itsinda rutsinze Uganda mu Gikombe Nyafurika cya Volleyball (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo yazamutse ari iya imbere mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kigali Arena, ni nyuma y’uko yatsinze iya Uganda amaseti 3-2 (25-16, 21-25, 23-25, 25-11 na 15-9) mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Ibihugu byombi byari byaramaze kwizera gukina ¼, ariko bigomba kwisobanura hakaboneka ikipe ya mbere n’iya kabiri mu Itsinda A.

Ikipe y’u Rwanda yinjiye neza mu mukino, ibifashijwe n’abarimo Akumuntu Kavalo Patrick wari umeze neza uyu munsi, itsinda iseti ya mbere ku manota 25-15.

Gusa, Abagande bahinduye umukino mu iseti ya kabiri bazamutse bakubona n’u Rwanda, bayitsinda kuri 25-21 ndetse aba ari na ko bigenda mu ya gatatu yarangiye ari 25-23.

Kwinjira mu kibuga kw’abarimo Ndamukunda Flavien ku ruhande rw’u Rwanda no kongera kwibona mu mukino kwa Mutabazi Yves na bagenzi babo, biri mu byafashije Ikipe y’Igihugu gutsinda iseti ya kane kuri 25-11 mu gihe iya gatanu ya kamarampaka yarangiye ari 15-9.

Ikipe y’u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n’ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura n’ikipe ya mbere muri iryo tsinda.

Muri iri tsinda A, u Burundi bwasoje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-1(24-26, 25-20, 25-21 na 25-20).

Muri ¼ kizatangira gukinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura na Maroc mu gihe Uganda izahura na Misiri.

Tunisia ifite irushanwa riheruka, izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Cameroun izahura na Nigeria.

Mutabazi Yves azamura umupira
Kapiteni w'u Rwanda, Yakan Guma Laurence agiye gukora serivisi
U Rwanda rwakinnye rwambaye umuhondo mu iseti ya mbere, ariko ruhindura nyuma kuko iyi myambaro yajyaga gusa n'iya Uganda
Muvara Ronald atangiza umukino (akora serivisi)
Abanya-Uganda bahinduye umukino mu iseti ya kabiri n'iya gatatu
Abafana batari bake bari babukereye muri Kigali Arena
Umutoza w'u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres ashimira Akumuntu Kavalo Patrick
Ikipe y'u Rwanda yitwaye neza, izamuka iyoboye Itsinda A
Abafana benshi bishimiye intsinzi y'u Rwanda kuri Uganda
Umurindi w'abafana bari muri Kigali Arena wafashije abakinnyi b'u Rwanda kwitwara neza
Akumuntu Kavalo Patrick na Sibomana Placide 'Madison' bagerageza guhagarika umupira wari utewe n'Umunya-Uganda

Amafoto: FRVB


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .