Beach Volleyball: U Rwanda rwatsinzwe na Canada rutaha amara masa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga "Beach Volleyball" yitabiriye igikombe cy’Isi kiri kubera muri Autriche, yatsinzwe umukino wa gatatu na Canada, irangiza imikino yo mu matsinda nta n’umwe itsinze.

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga, ikipe y’u Rwanda igizwe na Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu, yakinnye umukino wa kabiri mu igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball kiri kubera muri Autriche, itsindwa amaseti 2-0.

Seti ya mbere yarangiye ikipe ya Canada igizwe na Jamie Broder naTaylor Pischke, itsinze u Rwanda ku manota 21-12 na ho iya kabiri iyitsinda ku manota 21-9.

Uyu ubaye umukino wa kabiri u Rwanda rutsinzwe nyuma y’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarutsinze kuwa Gatandatu amaseti 2-0 naho uwa mbere rwagombaga gukina na Brazil rukaba rwaratewe mpaga kubera gukererwa ku kibuga.

Mu itsinda u Rwanda rwarimo, Brazil ni yo yazamutse ari iya mbere n’amanota 138, USA ni iya kabiri n’amanota 129, Canada iya gatatu n’amanota 100 naho u Rwanda ruba urwa nyuma n’amanota 42.

Denise Mutatsimpundu ashaka kurenza umupira urushundura banganye na Canada
Denise Mutatsimpundu na Nzayisenga bishimira inota
Jamie Broder na Taylor Pischke ba Canada batsinze u Rwanda amaseti abiri ku busa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza