Amakipe atanu yo hanze azitabira irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Kamena 2019 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Amakipe atanu yo hanze y’u Rwanda ni yo azitabira irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imikino iteganyijwe guhera kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena.

Umuryango wa Volleyball wibuka abagera kuri 49 bamaze kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe abatutsi, aho ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Nyakinama (UNR Nyakinama) ari ryo ryatakaje benshi, 12.

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bazize Jenoside, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, ryateguye irushanwa ryo kwibuka rigiye kuba ku nshuro ya 22 uhereye mu 1998 ubwo ryabaga mpuzamahanga.

Iri rushanwa rizitbirwa n’amakipe ane yo hanze mu cyiciro cy’abagabo, aho hatumiwe UCU, KAVC, SKY na Nemo Stars mu gihe mu cyiciro cy’abagore rizitabirwa na Nkumba University.

Amakipe arindwi yo mu Rwanda azakina iri rushanwa mu bagabo ni: Gisagara VC, REG VC, UTB VC, IPRC-Karongi, IPRC-Ngoma, APR VC na Kirehe VC mu gihe mu cyiciro cy’abagore hazakina amakipe umunani arimo; RRA VC, UTB WVC, KVC, APR WVC, IPRC-Kigali, Ruhango, St Aloys na St Joseph.

Gisagara VC ni yo yegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize mu cyiciro cy’abagabo ubwo yari imaze gutsinda REG VC amaseti 3-0 (25-23, 25-19 & 27-25) mu gihe mu bagore ryegukanwe na Nkumba University yo muri Uganda yatsinze KCB yo muri Kenya amaseti 3-1 (23-25, 25-15, 25-22 na 25-19).

Gisagara VC ni yo yegukanye irushanwa riheruka ubwo yari imaze gutsinda REG VC
Nkumba University yo muri Uganda izagaruka guhagarara ku gikombe yegukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza