Amakipe 35 azitabira Memorial Rutsindura igiye kuba ku nshuro ya 17

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kamena 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Amakipe 35 arimo arindwi yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’andi atanu y’abagore ni yo azitabira irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball ryitiriwe Alphonse Rutsindura “ Memorial Rutsindura 2019” riteganijwe mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 22 n’iya 23 Kamena uyu mwaka.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 17 mu karere ka Huye, ritegurwa na Petit Seminaire Virgo Fidelis yo ku Karubanda ifatanije n’abize muri iryo shuri bibumbiye mu ishyirahamwe ASEVIF mu rwego rwo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu akaba n’umutoza wa Volleyball, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko byatangajwe na Visi Perezida wa ASEVIF, Mbaraga Alexis, iri rushanwa ni ryo rinini kurusha ayandi yose abera mu Rwanda ushingiye ku byiciro by’abaryitabira dore ko uyu mwaka rizakinwa n’ibyiciro birindwi birimo amakipe agera kuri 35.

Mbaraga yavuze ko iry’uyu mwaka rizaba ryihariye kuko rizabera muri Petit Seminaire Virgo Fidelis gusa mu gihe mu zindi nshuro byabaga ngombwa ko hitabazwa ibindi bibuga.

Ati” Uyu mwaka twifuje ko imikino yose ibera mu Iseminari kugira ngo abareba irushanwa bazakurikirane imikino myinshi. Twongereye umubare w’ibibuga kandi turakeka bizadufasha. Iri ni ryo rushanwa rinini mu Rwanda dukurikije amakipe aryitabira.”

Ngarambe Raphael ushinzwe ibijyanye n’abafatanyabikorwa muri iri rushanwa, yavuze ko iri rushanwa ribafasha kwibuka n’abandi baseminari bishwe muri Jenoside, aho nkaASEVIF bateganya ko buri mwaka bazajya bagira igikorwa bakorera abiga ku Karubanda.

Ati” Muri iri rushanwa tuboneraho no kwibuka abandi baseminari bishwe muri Jenoside. Turashaka ko buri mwaka tuzajya tugira igikorwa gishya gifasha abiga mu Iseminari. Uyu mwaka twabubakiye ikibuga cya Beach Volleyball hari kandi na gahunda twatangiye yo guhemba abitwaye neza mu muziki kuko na Rutsindura yari umunyamuziki.”

Nshimiyimana Innocent ushinzwe ibijyanye na tekinike muri Memorial Rutsindura yavuze ko kuba yarabaye umusifuzi mpuzamahanga abikesha Rutsindira Alphonse wamuhaye igitabo cy’amategeko n’ifirimbi ubwo yabigishaga mu 1983.

Rutsindura Alphonse wibukwa, yavukiye i Ndora mu Karere ka Gisagara mu 1958; amashuri yisumbuye yayize muri Seminari Nto ya Karubanda, amakuru ayakomereza muri IPN (Institut Pedagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’Ikipe ya Seminari kuva 1983-1994, yanabaye Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990, atoza Rayon Sports VC ubwo yashingwaga mu 1990, yanabaye kandi Visi Perezida wa FRVB.

Rutsindura yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Vérène n’abana be batatu Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida. Umwana we umwe, Ikirezi Alaine ni we warokotse, aho ubu aba muri Canada.

Amakipe azitabira Memorial Rutsindura 2019 ari mu byiciro birindwi:

  1. Abagabo bakina shampiyona mu cyiciro cya mbere(7): REG, Gisagara, UTB, IPRC Ngoma, APR VC, IPRC Karongi, UR-Huye Campus.
  2. Abagore (5): UTB, RRA, APR WVC, KVC, WASAC.
  3. Icyiciro cy’amashuri (6): Petit Seminaire Virgo Fidelis, Groupe Scolaire Officiel de Butare, GS St Joseph Kabgayi, GS Marie Merci Kibeho, Polytechnique Gatsibo, College Immaculee Conception.
  4. Tronc Commun (0’ Level) U-17 (5): Petit Seminaire Virgo Fidelis, Groupe Scolaire Officiel de Butare, GS St Philippe Neri Gisagara, PS St Jean Paul Gikongoro, GS Sovu.
  5. Primaire (5): EP Matyazo, EP Ngoma, EP Butare Catholique, EP Simbi, GS APACOPE.
  6. Abakanyujijeho (7): KUDUM, UMUCYO, Tout Age, Foudre Fort, DROUJBA, RELAX, ASEVIF
  7. Beach Volley

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 16 mu 2018, REG VC mu bagabo na APR VC y’abagore ni zo zegukanye iri rushanwa mu makipe y’Icyiciro cya Mbere.

Uyu munsi nibwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru gitegura irushanwa rya Memorial Rutsindura rigiye kuba ku nshuro ya 17
Visi Perezida wa ASEVIF, Mbaraga Alexis, yavuze ko Memorial Rutsindura y'uyu mwaka ifite umwihariko w'uko imikino yose izabera muri Petit Seminaire Virgo Fidelis
Nshimiyimana Innocent (iburyo) ati' Kuba narabaye umusifuzi mbikesha Rutsindura'
Ngarambe Raphael yavuze ko buri mwaka ASEVIF izajya igira igikorwa ikorera abiga mu Iseminari Nto yo ku Karubanda
Ngoga Alain wo muri SORAS-SAHAM na we yitabiriye iki kiganiro n'itangazamakuru nk'umwe mu bafatanyabikorwa b'irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza