Abanyarwanda batangiye nabi mu Gikombe cy’Isi cya Beach Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kamena 2019 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’iy’abagore mu mukino wa Beach Volleyball, zombi ntizahiriwe mu mikino ibanza zakinnye mu gikombe cy’Isi cy’uyu mukino gikomeje kubera i Hamburg mu Budage, aho zatsinzwe n’u Budage na Brésil.

Iyi mikino y’Igikombe cy’Isi yatangiye ku wa Gatanu, Ikipe y’u Rwanda y’Abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Hakuzimana Judith ifite umusozi muremure wo kurira kuko iri mu itsinda rimwe n’u Budage buri mu rugo bwanatwaye irushanwa riheruka, Brésil ifite ibikombe byinshi na Espagne.

Kubura Mukandayisenga Benitha wafatanyije na Nzayisenga Charlotte mu gushaka iyi tike ndetse bakaba barakinannye amarushanwa atatu akomeye aheruka, aho yasimbujwe Hakuzimana Judith kuko atari yemerewe gukina iki Gikombe cy’Isi bitewe n’amarushanwa yandi atarakina, bishobora kugira ingaruka ku musaruro u Rwanda ruzakura mu Budage.

Iyi kipe y’u Rwanda y’abagore n’ubundi ntiyahiriwe n’umukino wa mbere yahuyemo na Brésil ku wa Gatanu kuko Ana Patrícia na Rebecca batsinze Nzayisenga Charlotte na Hakuzimana Judith amaseti 2-0 (21-10 na 21-9).

Abakobwa b’u Rwanda baragaruka mu kibuga kuri iki Cyumweru, aho baza guhangana na Liliana na Elsa bo muri Espagne mu gihe umukino usoza iyo mu itsinda D bazawuhuriramo na Bieneck na Shneider bo mu Budage ku wa Mbere.

Ku rundi ruhande, Ikipe y’Abagabo iri kumwe n’u Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irlande mu itsinda L.

Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick ntibahiriwe n’umukino wa mbere bakinnye kuri uyu wa Gatandatu kuko batsinzwe na Thole na Wickler bo mu Budage amaseti 2-0 (21-10 na 21-15).

Abasore b’u Rwanda bazasubira mu kibuga kuri uyu wa Mbere, aho bazahangana na Bourne na Crabb bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe ku wa Kabiri bazakina na Salemi na Vakili bo muri Irlande.

Uretse aya makipe ari gukina, u Rwanda rufite kandi umusifuzi Mukundiyukuri Jean de Dieu nk’umwe mu bayobora imikino y’iri rushanwa rya Volleyball riri gukinirwa ku mucanga w’i Hamburg.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitabiriye Igikombe cy'Isi cya Beach Volleyball kiri kubera mu Budage
Nzayisenga Charlotte (ku ifoto) na Hakuzimana Judith ntibahiriwe mu mukino bahuyemo na Brésil ku wa Gatanu
Akumuntu Kavalo Patrick (ku ifoto) na Ntagengwa Olivier na bo batsinzwe umukino ubanza bahuyemo n'u Budage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza