00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika begukanye imidali ya Zahabu muri Beach Volleyball yaberaga i Rubavu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 05:08
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2- Stars” ryari rimaze iminsi itanu ribera mu Karere ka Rubavu ku kiyaga cya Kivu, ryasojwe kuri iki Cyumweru, aho imidali ya Zahabu yatwawe n’amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; Chaim Schalk na Theodore Brunner mu bagabo mu gihe mu bagore ryatwawe na Sara Hughes na Emily Day.

Iri rushanwa ryo ku rwego rwa kabiri (2 stars) ribera mu bihugu bitandukanye, ryari ryitabiriwe n’ibihugu 39 i Rubavu, rikaba ryarabaye mu muhezo kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nyuma y’imikino ya nyuma yakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagabo wegukanywe n’Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15) ku mukino wa nyuma.

Chase Budinger w’imyaka 33, akina Beach Volleyball nyuma yo gusezera Basketball mu 2016 amaze imyaka irindwi akina muri NBA, aho yakiniye Houston Rockets, Minnesota Timberwolves, Indiana Pacers na Phoenix Suns.

Muri ½, Chaim Schalk na Theodore Brunner bari batsinze Abarusiya Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-19, 21-15) mu gihe Chase Budinger na Troy Field batsinze Abarusiya Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov amaseti 2-0 (21-15, 21-19).

Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov ni bo begukanye umwanya wa gatatu batsinze bagenzi babo Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-11, 21-15).

Mu bagore, umukino wa nyuma wasize umudali wa Zahabu wegukanywe n’Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14).

Muri ½, Chantal Laboureur na Sarah Schulz bari batsinzeValentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-1 (23-25, 23-21, 15-11) naho Sara Hughes na Emily Day batsinda Svenja Müller na Sarah Schneider amaseti 2-0 (21-16, 21-18).

Umwanya wa gatatu wegukanywe na Svenja Müller na Sarah Schneider bo mu Budage, batsinze Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-0 (21-19, 21-19).

Amakipe ya mbere mu byiciro byombi yahawe 4000$ (agera kuri miliyoni 4 Frw), aya kabiri ahabwa 3000$, aya gatatu yatwaye 2000$, aya kane 1400$, aya gatanu 1000$, aya gatandatu 800$, aya karindwi 600$ mu gihe aya munani yahembwe 500$.

Ibi bihembo byose bingana n’ibihumbi 25$ mu gihe ubwo u Rwanda rwakiraga irushanwa ry’inyenyeri imwe mu mpeshyi ya 2019, hatanzwe ibihembo bingana n’ibihumbi 10$.

Muri iri rushanwa, u Rwanda rwari ruhagarariwemo n’amakipe ane arimo abiri y’abagabo n’andi abiri y’abagore. Imwe yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ni yo yageze kure, isezererwa muri 1/8 itsinzwe n’Abanya-Ukraine Inna Makhno na Iryna Makhno amaseti 2-0 (21-7, 21-9).

Theodore Brunner atangiza umukino
Chaim Schalk agarura umupira yari atewe ahagana mu ruhande
Chase Budinger azamura umupira mu gihe Chaim Schalk yari yiteguye kuwusubizayo
Troy Field agarura umupira wasaga n'uwageze hasi
Chase Budinger (wambaye umukara) yakinnye imyaka irindwi muri NBA mbere yo gukina Beach Volleyball
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa (ibumoso) n'Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier (iburyo) barebye iyi mikino ya nyuma
Minisitiri Munyangaju (ibumoso), PS Shema Maboko Didier (iburyo) na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba Habitegeko François (hagati) bagera ku mucanga ahabereye irushanwa
Sarah Schulz w'ikipe y'u Budage agarura umupira
Sarah Schulz azamura umupira mu gihe Abanyamerikakazi bari biteguye kuwukina
Emily Day w'imyaka 33 agarura umupira
Abadagekazi n'Abanyamerikakazi bahanganye ku mukino wa nyuma
Emily Day arenza umupira mu gihe Sarah Schulz yari yazamutse kumuzibira
Sara Hughes na Emily Day begukanye umwanya wa mbere mu bagore
Chantal Laboureur (1) na Sarah Schulz (2) babaye aba kabiri
Buri mukinnyi yifatiraga umudali akawambika mugenzi we
Sara Hughes na Emily Day mu byishimo nyuma yo kwegukana irushanwa
Ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryazamuwe i Rubavu
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yifotozanya n’amakipe ya mbere mu bagabo
Chantal Laboureur na Sarah Schulz babaye aba kabiri
Chaim Schalk na Theodore Brunner bifotozanya na Sara Hughes na Emily Day
Abagore babaye aba kabiri n'abagabo babaye aba gatatu
Abakinnyi batwaye ibihembo bifata amafoto
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yifotozanya n'amakipe abiri ya mbere mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .