00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abangavu b’u Rwanda bakubitiwe ahareba i Nzega mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20, yatsinzwe n’iy’u Buholandi amaseti 3-0 (6-25, 5-25, 6-25) mu mukino wayo wa mbere wo mu itsinda A ry’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Buholandi n’u Bubiligi.

Ku wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo hatangiye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cy’abakobwa batarengeje imyaka 20.

Umukino wa mbere w’u Rwanda wabereye mu nzu y’imikino ya Schuttersveld mu Mujyi wa Rotterdam, ruhura n’u Buholandi buri mu rugo.

Ikipe y’Igihugu ntiyahiriwe n’uyu mukino warebwe n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi barimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier kuko yatsinzwe amaseti 3-0 (6-25, 5-25, 6-25).

Uyu mukino wabanjirijwe n’undi wo muri iri tsinda rya mbere, aho Brésil yatsinze Argentine amaseti 3-0 (26-24, 26-24 na 26-24).

Ikipe y’u Rwanda irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu ikina na Brésil saa munani n’igice mbere y’uko u Buholandi bukina na Argentine saa kumi n’imwe n’igice.

Ku Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga 2021, ikipe y’u Rwanda izakina na Argentine saa munani n’igice naho ikipe y’u Buholandi ikine na Brésil saa kumi n’imwe n’igice.

Muri uyu mujyi wa Rotterdam ni ho hari kubera imikino yo mu itsinda C ririmo Turukiya, u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Thailand.

Imikino yo mu itsinda B ririmo u Bubiligi, Serbia, Dominican Republic na Puerto Rico ndetse n’itsinda D ririmo u Butaliyani, Pologne, Belarus na Misiri, yose iri kubera mu mujyi wa Kortrijk mu Bubiligi mu nzu y’imikino ya Sportcampus Lange Munte.

Ikipe y'u Rwanda y'Abatarengeje imyaka 20 ntiyahiriwe n'umukino wa mbere mu Gikombe cy'Isi kiri kubera mu Buholandi no mu Bubiligi
Mu mukino wabaye ku wa Gatanu, u Rwanda rwatsinzwe rurushwa cyane n'u Buholandi
Ikipe y'u Rwanda irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu, ikina n'iya Brésil
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier (wa kabiri imbere, ibumoso), yarebye uyu mukino yicaranye na Habyarimana Florent ushinzwe amashyirahamwe y'imikino muri Minisiteri ya Siporo (ubanza ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .