00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abangavu b’u Rwanda bazahatana mu myanya ine ya nyuma mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20, yatsinzwe umukino wa gatandatu wikurikiranya yahuyemo n’iya Thaïlande ku maseti 3-0 (14-25, 16-25, 16-25) ndetse izahura n’u Bubiligi ku wa Gatandatu mu guhatanira imyanya hagati y’uwa 13 n’uwa 16 mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri icyo gihugu no mu Buholandi.

Mu mukino usoza iy’amatsinda yo guhatanira imyanya muri iki Gikombe cy’Isi cy’abakobwa batarengeje imyaka 20, ku wa Kane i Rotherdam, u Rwanda rwatsinzwe na Thaïlande amaseti 3-0 (14-25, 16-25, 16-25), rwuzuza imikino itandatu yikurikiranya rudatsinda.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Ikipe y’Igihugu iba iya nyuma mu itsinda G ndetse izahura n’u Bubiligi ku wa Gatandatu mu mukino wo guhatanira hagati y’umwanya wa 13 n’uwa 16.

Mpuhwezimana Diane wiIkipe y’u Rwanda, yavuze ko bagifite ibibazo byinshi mu bwugarizi, ariko bakomeje kubikosora.

Ati “Turacyafite ibibazo byinshi mu guhagarika imipira y’ikipe duhanganye no mu bwugarizi. Dukwiye gukora kuri ibi bintu. Tuzagerageza gutanga ibyo dufite byose mu mikino iri imbere.”

Kuri uyu wa Gatanu ni ikiruhuko ku makipe yose yitabiriye Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Buholandi no mu Bubiligi.

Ku rundi ruhande, Misiri yari yabanjirije u Rwanda rwabaye urwa nyuma mu Gikombe cy’Isi cyo mu 2019 muri Mexique, yo yatsindiye gukinira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 12 nyuma y’uko yabaye iya kabiri imbere y’u Bubiligi mu itsinda H.

Ikipe y'Igihugu y'Abakobwa yatsinzwe n'iya Thaïlande mu mukino wabaye ku wa Kane
U Rwanda rumaze gutsindwa imikino itandatu yose rwakinnye mu Gikombe cy'Isi cya 2021
Ikipe y'Igihugu izahura n'iy'u Bubiligi ku wa Gatandatu mu guhatanira hagati y'umwanya wa 13 n'uwa 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .