00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abangavu b’u Rwanda batsinzwe umukino wa kane mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abakobwa batarengeje imyaka 20, yatsinzwe umukino wa mbere yahuyemo na Turikiya amaseti 3-0 mu itsinda G ryo guhatanira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16, uba uwa kane wikurikiranya mu Gikombe cy’Isi kiri kubera mu Buholandi no mu Bubiligi.

Ku wa Kabiri ni bwo hatangiye imikino yo guhatanira imyanya mu makipe umunani ya mbere ndetse n’abahataniye imyanya umunani ya nyuma (kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16).

U Rwanda rwahuye na Turikiya mu mukino wa mbere w’itsinda G ry’amakipe ane ari mu yasoreje mu myanya ibiri ya nyuma y’amatsinda abanza, wabereye i Rotherdam mu Buholandi.

Ikipe y’Igihugu yatsinzwe amaseti 3-0 (10-25, 9-25, 16-25), uba umukino wa kane wikurikiranya itabona intsinzi muri iri rushanwa.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, u Rwanda rurakina na Argentine byari kumwe mu itsinda ry’ibanze mu gihe ruzasoreza kuri Thaïlande ku wa Kane.

Mu rindi tsinda (H) ryo guhatanira kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16, Misiri na yo ihagarariye Afurika muri iki Gikombe cy’Isi, yatsinze umukino wa mbere yahuyemo n’u Bubiligi ku maseti 3-2 (20-25, 25-18, 29-27, 21-25, 9-15).

U Rwanda (16) na Misiri (15) ni byo byari byaherutse ibindi bihugu mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2019.

U Rwanda rwatsinzwe na Turikiya mu mukino wa mbere wo mu itsinda G ryo guhatanira imyanya
Abangavu b'u Rwanda bakomeje kugorwa no kubona intsinzi ya mbere mu Gikombe cy'Isi
Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rurahura na Argentine byari kumwe mu itsinda A ry'imikino ibanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .