00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abangavu b’u Rwanda batsinzwe umukino wa gatanu wikurikiranya mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Abakobwa batarengeje imyaka 20, yatsinzwe na Argentine amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda G ryo guhatanira imyanya, yuzuza imikino itanu yikurikiranya idatsinda mu Gikombe cy’Isi cya Volleyball kiri kubera mu Buholandi no mu Bubiligi.

Muri uyu mukino wo mu itsinda G wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021 i Rotherdam mu Buholandi, u Rwanda rwongeye guhura na Argentine byasoreje mu myanya ibiri ya nyuma mu itsinda A ry’icyiciro cyabanje.

Argentine yongeye gutsinda u Rwanda amaseti 3-0 (12-25, 7-25,15-25), byatumye Ikipe y’Igihugu igeza ku mikino itanu yose idatsinda muri iki Gikombe cy’Isi cyatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Nubwo ikipe ye yatsinzwe, umutoza Mudahinyuka Christophe yavuze ko intego yifuzaga yagezweho.

Ati “Twagerageje gukina neza kandi ndanyuzwe kuko intego yacu yari ukugera ku manota 15 kandi twabikoze. Turi kwiga byinshi muri iyi mikino turi guhuramo n’amakipe akomeye.”

U Rwanda rurasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Nyakanga 2021, mu mukino wa nyuma wo mu itsinda G ruhuriramo na Thaïlande guhera saa cyenda n’igice.

Kuba u Rwanda rwatsinzwe imikino ibiri ibanza muri iri tsinda ryo guhatanira imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16, bivuze ko rwisanga mu cyiciro cyo guhatanira hagati y’umwanya wa 13 n’uwa 16.

Ubwo Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yaherukaga mu Gikombe cy’Isi cya 2019 cyabereye muri Mexique, yabaye iya nyuma (iya 16).

U Rwanda rwongeye gutsindwa na Argentine mu mukino ibihugu byombi byahuriyemo ku wa Gatatu
Ikipe y'Igihugu imaze gutsindwa imikiino itanu yikurikiranya mu Gikombe cy'Isi cya Volleyball kiri kubera i Burayi mu batarengeje imyaka 20
Umutoza Mudahinyuka Christophe yavuze ko intego bashakaga yagezweho kuko bifuzaga kugeza amanota 15 mu iseti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .