00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abangavu b’u Rwanda batsinzwe n’aba Brésil mu mukino wa kabiri w’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nyakanga 2021 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20, yatsinzwe n’iya Brésil amaseti 3-0 (10-25, 15-25, 2-25) mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A ry’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Buholandi no mu Bubiligi.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Nyakanga, ni bwo Ikipe y’Igihugu yakinnye umukino wa kabiri nyuma y’uko yari yatsinzwe n’u Buholandi ku wa Gatanu.

Muri uyu mukino wabereye mu nzu y’imikino ya Schuttersveld mu mujyi wa Rotterdam, Ikipe y’u Rwanda yihagazeho mu iseti ya mbere, iyitsindwa kuri 25-10.

Mu iseti ya kabiri, abangavu b’u Rwanda bayoboye umukino kugeza ubwo bagize amanota 12 kuri 08 ya Brésil, ariko irangira bayitsinzwe kuri 25-15 mu gihe iya gatatu itatinze kuko yamaze iminota 18 gusa, na yo itsindwa na Brésil kuri 25-2.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko nubwo u Rwanda rusigaranye umukino umwe ruzahuramo na Argentine ku Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga saa munani n’igice, ariko rwatakaje amahirwe yose yo gukina ¼ bityo ruzahatanira imyanya yo hejuru y’umunani ya mbere.

U Buholandi bwayoboye itsinda A bunganya na Brésil amanota atandatu, ni nyuma y’uko bwatsinze Argentine amaseti 3-0 (25-18, 25-21 na 25-22).

Ibihugu byombi bizahurira mu mukino uzagaragaza ikipe ya mbere mu itsinda A ku Cyumweru saa kumi n’imwe n’igice z’i Kigali.

Mu itsinda C na ryo riri gukinira muri uyu mujyi wa Rotterdam, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizeye gukina ¼ nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri zahuyemo na Thailand amaseti 3-0 (25-15, 25-8, 25-13).

Indi kipe yamaze kugera muri ¼ ni Serbia yo mu itsinda B riri gukinira mu mujyi wa wa Kortrijk mu Bubiligi, yo yatsinze imikino itatu yose yo mu itsinda iherereyemo hamwe n’u Bubiligi, Dominican Republic na Puerto Rico.

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 20, yatsinzwe n’iya Brésil mu mukino wa kabiri wabaye kuri uyu wa Gatandatu
U Rwanda rwihagazeho mu maseti abiri ya mbere, ariko rugorwa cyane n'iseti ya nyuma
Umutoza w'u Rwanda, Mudahinyuka Christophe, atanga inama ku bakinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .