00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi batandatu basezerewe mu Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yitegura Igikombe cya Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Kanama 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres, yagabanyije abakinnyi bari mu mwiherero, asigarana 17 mu bagabo na 15 mu bagore.

Ikipe y’Igihugu y’abagabo n’iy’abagore, zombi zatangiye umwiherero ku wa 8 Kanama. Mu bagabo hari hahamagawe abakinnyi 36 mu gihe mu bagore hari hahamagawe 28.

Nyuma y’icyumweru kimwe, umutoza Paulo De Tarso Milagres yagabanyije abakinnyi yari afite, asigarana 20 b’abagabo na 18 b’abagore.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Kanama 2021, yongeye kubagabanya, asigarana 17 mu bagabo na 15 mu bagore, aba akaba ari bo bazavamo 14 ba nyuma bazakina Igikombe cya Afurika.

Abakinnyi batatu basezerewe mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore ni Niyomukesha Euphrance, Uwamariya Jacqueline na Hakizimana Judith mu gihe batatu batazakomezanya n’abandi mu bagabo ari Muvara Ronald, Gisubizo Merci, Mukunzi Christophe na Musoni Fred wari witabajwe nyuma.

U Rwanda ruzabanza kwakira Igikombe cya Afurika cy’abagabo hagati ya tariki ya 6 n’iya 15 Nzeri mu gihe icy’abagore kizaba hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.

Abakinnyi 15 basigaye mu bagore ni: Akimanizanye Ernestine, Dusabe Flavia, Igihozo Cyuzuzo Yvette, Mukandayisenga Benitha, Musaniwabo Hope, Mukantambara Séraphine, Ndagijimana Iris, Nyirahabimana Divine, Nzamukosha Olive, Nzayisenga Charlotte, Uwamahoro Béatrice, Uwiringiyimana Albertine, Munezero Valentine, Nyirarukundo Christine na Yankurije Françoise.

17 basigaye mu bagabo ni: Nsabimana Mahoro Yvan, Dusabimana Vincent, Dusenge Wickliff, Kanamugire Prince, Mukunziza John, Mutabazi Yves, Murangwa Nelson, Karera Emile, Ndahayo Dieu Est Là, Rwigema Simon, Ndamukunda Flavien, Ndayisaba Sylvestre, Ngaboyintwari Cédric, Niyogisubizo Samuel, Sibomana Placide, Yakan Guma Lawrence na Akumuntu Kavalo Patrick.

Umutoza Paulo De Tarso yongeye kugabanya abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu ya Volleyball
Mu bagore, abakinnyi 15 ni bo basigaye mu mwiherero
Abakinnyi 17 b'abagabo ni bo bagiye gukomeza imyitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .