00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball batunguye umutoza Paulo De Tarso ku isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2021 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abagabo n’iy’abagore batunguye umutoza Paulo de Tarso Milagres, bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ku myitozo yabereye kuri Petit Stade i Remera ku wa Gatanu.

Umunya-Brésil Paulo De Tarso Milagres yongeye kugirirwa icyizere n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball (FRVB) mu ntangiriro z’uku kwezi dore ko yaherukaga gutoza u Rwanda mu 2010.

Kuri ubu, hashize hafi ibyumweru bibiri akorana n’Ikipe y’u Rwanda y’abagabo ndetse n’iy’abagore, zombi ziri kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

Ubwo bari ku myitozo yo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kanama 2021, yabereye kuri Petit Stade i Remera, abakinnyi batunguye umutoza Paulo De Tarso, bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko kuko yari yajuje imyaka 45.

Abakinnyi barangajwe imbere na Uwiringiyimana Albertine, umuto muri bose, bamuzaniye umutsima uriho igice cyo hejuru gikoze mu ishusho y’umupira wa Volleyball, uriho n’amagambo yanditse mu Giporutigali, amwifuriza isabakuru nziza.

Paulo De Tarso yakorewe ibi birori byo kwihiza isabuku y’amavuko nyuma y’ibiheruka gukorerwa Ndamukunda Flavien, ukinira Ikipe y’abagabo, aho bari mu mwiherero.

Ubwo uyu Munya-Brésil yari amaze kuva mu Rwanda, yasubiye iwabo muri Brésil, atoza EC Pinheiros hagati ya 2015 na 2019 mu gihe yaherukaga muri Grupa Azoty Roleski PWSZ Tarnów yo muri Pologne yatozaga kuva mu mwaka ushize.

U Rwanda ruzabanza kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagabo hagati ya tariki ya 5 n’iya 16 Nzeri mu gihe kizakurikirwa n’icy’Abagore hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

Amakipe 20 azitabira irushanwa ry’abagabo ni: U Rwanda, Burkina Faso, u Burundi, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Gambia, Guinea, Kenya, Mali, Maroc, Niger, Nigeria, Sudani y’Epfo, Tanzania, Tunisia, Uganda na Zambia.

Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizitabirwa n’amakipe 16 arimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Gambia, Guinea, Kenya, Maroc, Nigeria, Tanzania, Tunisia, Uganda na Zambia.

Uwiringiyimana Albertine afite umutsima wa 'anniversaire' ubwo abakinnyi batunguraga umutoza Paulo De Tarso Milagres ku myitozo
Umunya-Bresil Paulo De Tarso Milagres yatunguwe n'abakinnyi atoza bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko yagize ku wa Gatanu
Umutsima uyu mutoza yazaniwe wariho igice gikoze mu mupira wa Volleyball hejuru
Ikipe y'Igihugu y'Abagore ni yo yabanje gukata umutsima hamwe n'umutoza Paulo De Tarso Milagres
Amakipe yombi afata ifoto mu birori byabereye muri Petit Stade i Remera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .