00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakinnyi 18 b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore bahamagariwe kwitegura Igikombe cy’Isi U-20 muri Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 04:35
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’Abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Volleyball, Mudahinyuka Christophe, yahamagaye abakinnyi 18 bagomba kwitegura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2021 kizabera mu Bubiligi no mu Buholandi hagati ya tariki ya 9 n’iya 18 Nyakanga 2021.

U Rwanda ruzongera kwitabira iri rushanwa nyuma yo gukina irya 2019 ryabereye muri Mexique.

Mu gihe habura amezi abiri kugira ngo Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 cya 2021 gitangire, umutoza Mudahinyuka Christophe yamaze guhamagara abakinnyi 18 batangiye imyitozo mu mpera z’icyumweru gishize, aho bakoze ku Cyumweru mbere yo gusubira ku mashuri.

Mu bitabajwe harimo bane bakinisha bagenzi babo [setters]; Kanyana Aneth (GS Ste Bernadette Kamonyi), Mpuhwezimana Diane (GS St Aloys Rwamagana), Mushimiyimana Charlotte (ENDP Karubanda) na Ndagijimana Nancy wa GS St Aloys Rwamagana.

Mu bakina hagati hari Keza Jovia (GS Indangaburezi), Umutesi Betty (IPRC Huye), Mutanguha Adeline (GS St Aloys Rwamagana), Umutoni Anitha (GS Ste Bernadette Kamonyi), Dusengimana Alphonsine (GS Indangaburezi) na Uwiringiyimana Albertine wa APR VC.

Abakina ku ruhande bitabajwe ni Mukazi Isimbi Jolie (GS St Aloys Rwamagana), Kamariza Aneth (GS St Aloys Rwamagana), Urwiririza Hope (GS St Aloys Rwamagana), Nirere Aliane (GS Indangaburezi), Uwase Céline (GS Indangaburezi) na Tuyishime Aloysie (GS St Aloys Rwamagana).

Aba-libero babiri ni Umugwaneza Yvonne wa GS Indangaburezi na Uwamariya Solande wa IPRC Kigali.

Mudahinyuka yungirijwe na Ngendahayo Eugène, umuganga ni Umulisa Léa mu gihe Kubwimana Gertrude ari we ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe.

Ubwo u Rwanda rwaherukaga kwitabira Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mexique mu 2019, rwasoreje ku mwanya wa 16 (wa nyuma), inyuma ya Misiri, nayo yari ihagarariye Afurika.

Abakinnyi 18 b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore bahamagariwe kwitegura Igikombe cy’Isi U-20 muri Volleyball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .