00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana bipimishije bemerewe kureba Igikombe cya Afurika cya Volleyball muri Kigali Arena

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kanama 2021 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball (FRVB) ku bufataye na Minisiteri ya Siporo , byatangaje ko abafana bipimishije kandi bafite ibisubizo bigaragaza ko batanduye COVID-19 bazemererwa kureba imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore n’icy’Abagabo bizabera muri Kigali Arena hagati ya tariki ya 5 n’iya 20 Nzeri 2021.

U Rwanda ruzabanza kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagabo hagati ya tariki ya 5 n’iya 16 Nzeri mu gihe kizakurikirwa n’icy’Abagore hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.

Ku wa Kane, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball na Minisiteri ya Siporo byatangaje ko abafana bashaka kureba iyi mikino basabwa kwipimisha.

Abafana bipimishije COVID-19 buri masaha 48 ni bo bazemererwa kwinjira ku mikino nyuma yo kugaragaza ibisubizo byerekana ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite. Kwipimisha bizajya bikorerwa kuri Stade Amahoro i Remera cyangwa ku bitaro bibifitiye uburenganzira.

Bagomba kandi kuba barakingiwe nibura urukingo rwa mbere rwa COVID-19 mu gihe abatarakingirwa bifuza kureba iyi mikino, bahamagariwe kwikingiriza kuri Stade Amahoro guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Kanama, saa Tatu za mu gitondo.

Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino ni ibihumbi 15 Frw (15$) mu myanya y’icyubahiro (VIP), ibihumbi 10 Frw (10$) mu myanya yo hasi na 5000 Frw (5$) mu myanya yo hejuru muri Kigali Arena.

Amakipe 20 azitabira irushanwa ry’abagabo ni: U Rwanda, Burkina Faso, u Burundi, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Gambia, Guinea, Kenya, Mali, Maroc, Niger, Nigeria, Sudani y’Epfo, Tanzania, Tunisia, Uganda na Zambia.

Igikombe cya Afurika cy’Abagore kizitabirwa n’amakipe 16 arimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Gambia, Guinea, Kenya, Maroc, Nigeria, Tanzania, Tunisia, Uganda na Zambia.

Kigali Arena izaberamo Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n'abagore
Ikipe y'u Rwanda y'Abagabo ikomeje imyitozo
U Rwanda ruri mu bihugu 16 bizakina iri rushanwa mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .