00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beach Volleyball: Ibihugu 39 byitabiriye Irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ku mucanga i Rubavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Guhera ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, u Rwanda rurakira Irushanwa ryo ku rwego rw’Isi muri Volleyball ikinirwa ku mucanga riri ku rwego rwa kabiri “Beach Volleyball World Tour 2-star”, aho ryitabiriwe n’ibihugu 39 byo ku migabane yose y’Isi.

FIVB Beach Volleyball World Tour ni irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga rigiye kongera kubera mu Rwanda (mu Karere ka Rubavu) nyuma y’imyaka ibiri rwakiriye iryo ku rwego rwa mbere (ry’inyenyeri imwe) muri Kanama 2019, ryegukanywe n’Abaholandikazi Iris Reinders na Mexime van Driel ndetse n’Abayapani Masato Kurasaka na Kensuke Shoji.

Kuri iyi nshuro, riri ku rwego rwa kabiri (ni iry’inyenyeri ebyiri) ndetse rizaba iminsi itanu kuva tariki ya 14 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2021. Rizitabirwa n’amakipe 41 y’abagabo na 30 y’abagore, yose aturutse mu bihugu 39 bitandukanye.

Amakipe abiri y’abagabo ahagarariye u Rwanda ni igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick ndetse n’igizwe na Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves (wasimbuye Gatsinzi Venuste ukunda gukinana na Habanzitwari).

Ay’abagore ni igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ndetse n’iya Mukandayisenga Benita na Musanabageni Claudine.

Kuri uyu wa Kabiri habaye umukino umwe hagati y’amakipe abiri yo muri Amerika yari ahataniye kwinjira mu irushanwa mu cyiciro cy’abagore, Aurora Davis na Sarah Schermerhorn batsinda Terese Cannon na Kimberly Hildreth amaseti 2-1 (15-21, 21-19, 15-13).

Ku wa Gatatu hateganyijwe imikino yo gushaka itike yo kwinjira muri tombora nyir’izina izaba ku wa Kane, aho amakipe atandatu mu bagabo no mu bagore ari yo azakomeza.

Bitandukanye n’irushanwa ry’ubushize ryitabiriwe n’abafana, iry’uyu mwaka rigiye kuba mu bihe bitoroshye bya COVID-19, aho abaryitabiriye bose bacumbitse muri hoteli zatoranyijwe mu Karere ka Rubavu ndetse bazajya bapimwa iki cyorezo buri munsi, hubahirizwe ingamba zitandukanye zo kucyirinda.

Irushanwa u Rwanda rwakiriye riteye gute?

Iri rushanwa u Rwanda rwakiriye ritandukanye n’Igikombe cy’Isi gikinwa n’amakipe yitwaye neza mu bikombe byo ku migabane akomokaho.

Beach Volleyball World Tour ni irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ribera mu bihugu bitandukanye rigahuza amakipe yiganjemo ayo mu bihugu 20 bya mbere ku rutonde rwa FIVB.

Igihugu cyakiriye Beach Volleyball World Tour kiba cyemerewe gushyiramo amakipe atatu mu byiciro cyakiriye (u Rwanda ruzaba rufite amakipe abiri mu bagabo no mu bagore).

Uretse ubu buryo bubiri, hari n’andi makipe atumirwa na FIVB (Wild card), ayo abanza guca mu ijonjora kugira ngo abone guhura n’amwe yo muri 20 ya mbere.

Nyuma y’uko u Rwanda rwakiriye irushanwa ryo ku rwego rwa mbere rifite inyenyeri imwe mu 2019, kuri ubu rwakiriye iryo ku rwego rwa kabiri rifite inyenyeri ebyiri mu gihe irushanwa rya nyuma ribaho rya World Tour ari iryo ku rwego rwa gatanu rifite inyenyeri eshanu.

Itandukaniro ry’izi nzego cyangwa inyenyeri, ni amafaranga ashorwamo cyane ku bihembo.

Mu ry’inyenyeri imwe u Rwanda ruheruka kwakira, ibihembo byari uguhera ku bihumbi $10 kumanuka (mu byiciro byombi ubiteranyije) mu gihe mu ry’inyenyeri eshanu, ibihembo bigera mu bihumbi $400.

Mu irushanwa ry’uyu mwaka riri ku rwego rwa kabiri, ibihembo bizaba bingana n’ibihumbi 25$ ndetse biteganyijwe ko aba mbere muri buri cyiciro bazahembwa 4000$.

Incamake y’ibyo wamenya kuri Beach Volleyball

Beach Volleyball ni umukino w’intoki ukinirwa ku mucanga n’amakipe abiri, buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri ndetse nta batoza biyambazwa mu gihe cy’umukino.

Kugira ngo ikipe imwe itsinde, igomba gutsinda amaseti menshi muri atatu ashoboka aho buri imwe iba itsindirwa ku manota 21 ariko ashobora kurenga mu gihe ikipe iri inyuma yagira 20.

Mu gihe buri kipe itsinze iseti imwe muri abiri ateganywa, hitabazwa iya gatatu itsindirwa ku manota 15.

Muri uyu mukino, iyo amanota y’umukino amaze gutsindwa agabanyika n’umubare karindwi cyangwa gatanu mu iseti ya gatatu, amakipe ahinduranya ikibuga kugira ngo hatagira igira urwitwazo nk’umuyaga cyangwa ibindi.

Umukinnyi aba yemerewe iminota itanu (time-out) mu gihe yaba agize ikibazo, yayirenza ataragaruka mu kibuga ikipe ye igaterwa mpaga muri iyo seti (niba ari iya mbere) cyangwa igaterwa mpaga mu mukino.

Ibihugu 39 byitabiriye Irushanwa ryo ku rwego rw'Isi rya Beach Volleyball ku mucanga i Rubavu
U Rwanda rugiye kongera kwakira Beach Volleyball World Tour nyuma yo kwakira iyo ku rwego rwa mbere mu 2019
Mu Karere ka Rubavu, ku Kiyaga cya Kivu, ni ho zabera iri rushanwa rya Beach Volleyball
Abakinnyi batandukanye basuye ahari ibibuga bakora imyitozo ku wa Kabiri
Benshi mu bakinnyi bazakina muri iri rushanwa berekeje i Rubavu kuri uyu wa Kabiri
U Rwanda ruzahagararirwa n'amakipe ane (abiri y'abagabo n'abiri y'abagore) muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .