Abitabiriye imyiteguro y’ imikino ya Olympic izafungurwa ku mugaragaro i Londres mu Bwongereza, basabwe kutagira uwo batangariza ibyo babonye kugeza ubwo bizajya ku mugaragaro, ku itariki ya 27 Nyakanga 2012.
Abashinzwe kuzayobora umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo mikino, baje gukora imyitozo ku wa Mbere kugirango mu birori byo gufungura imikino hatazabaho kujijinganya. Kuri uwo munsi abantu ibihumbi n’ibihumbi baje kwitegereza ibirori, nubwo nyuma baje gusabwa kubika amajwi n’amashusho basabwa kutagira uwo babyereka kugirango batamara amatsiko ya bagenzi babo.
BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko biteganyijwe ko imihango yo gufungura iyi mikino izitabirwa n’abantu basaga 62,000, bazahurira mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Londres mu Gihugu cy’Ubwongereza ku wa Gatanu.
Naho abazabasha gukurikira imikino bari iwabo, babarirwa muri za miliyari ku Isi yose.
Locog uzayobora gahunda z’imikino yaravuze ati”Imyitozo yagenze neza, kandi abaje batashye bishimye, ariko twabasabye ibyo babonye hano gukomeza kubigira ibanga”.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Nyamagabe : Ntagungira yasabye abana bagica akenge kwitoza ruhago
8.05.2013 |
|
U Rwanda ruzaserukana imikino 7 mu marushanwa y’ibihugu bivuga Igifaransa
7.05.2013 |
|
Imirire mibi : Impamvu ituma abakinnyi b’Abanyarwanda batsindwa amagerageza i Burayi
17.04.2013 |
|
Maboneza igihangange muri ruhago y’u Rwanda yatabarutse
10.04.2013 |
|
APR FC na Rayon Sports zizakina hibukwa abanyamakuru, abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Jenoside
9.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |