Kwamamaza

“Siporo ni bumwe mu buryo bwo gushimangira umuco w’amahoro”

Yanditswe kuya 24-05-2012 saa 16:26' na Gaston Rwaka
     


Akamaro ka siporo ikozwe neza mu gushyimangira umuco w’amahoro n’ubusabane mu bantu byashimangiwe ubwo ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirizaga intumwa za Minisiteri ifite umuco na siporo mu nshingano inkunga y’amafaranga miliyoni 5 y’u Rwanda azifashishwa mu mukino ngororamubiri (Kigali International Peace Marathon) azabera i Kigali ku itariki 27 Gicurasi 2012.
George Gitau, umuyobozi wa World Vision mu Rwanda yavuze ko atashidikanye ko siporo iteguye neza ifite imbaraga mu guhuza abantu (...)

Akamaro ka siporo ikozwe neza mu gushyimangira umuco w’amahoro n’ubusabane mu bantu byashimangiwe ubwo ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirizaga intumwa za Minisiteri ifite umuco na siporo mu nshingano inkunga y’amafaranga miliyoni 5 y’u Rwanda azifashishwa mu mukino ngororamubiri (Kigali International Peace Marathon) azabera i Kigali ku itariki 27 Gicurasi 2012.

George Gitau, umuyobozi wa World Vision mu Rwanda yavuze ko atashidikanye ko siporo iteguye neza ifite imbaraga mu guhuza abantu biganjemo urubyiruko bityo bashobora no kuboneraho umwanya wo kuganira ku bibazo byabo mu rwego rwo kubishakira umuti.

Gitau yanavuze kandi ko hari ingero nyinshi zerekana uburyo siporo yagiye yimakaza umuco w’amahoro mu bantu batacanaga uwaka bityo kaba yizera ko urubyiruko rw’u Rwanda rushobora gushingira ku mikino kugira ngo rutegura icyerekezo 2020.

Amaze kwakira iyo nkunga izatuma imyitegura inozwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuco na siporo, Kalisa Edouard yavuze ko icyo gikorwa cya World Vision mu gushyigikira imikino ari ingirakamaro mu rwego rwo kubaka amahoro ndetse no guhuza abantu bavuye imihanda yose y’isi.

Kalisa yakomeje atangaza ko n’ubwo hari ibihembo biteganyijwe ku bazitwara neza nta mpamvu abantu bakwiye guhezwa ahubwo yaboneyeho umwanya wo guhamagarira Abanyarwanda bose bagifite ruseke kuzitabira uwo mukino ngarukamwaka ndetse n’abadashoboye bakazashyigikira abakinnyi.

Rukundo Johnson uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (Athletisme)mu Rwanda yavuze ko mu gihe hamaze kwandika abantu basaga 800 mu bagera kuri 1500 bateganyijwe kuzitabira umukino bwite asanga inkunga ya World Vision izakosora bimwe na bimwe mu bikenewe.

Akarusho kadasanzwe muri uyu mukino watangijwe mu mwaka wa 2005 nuko abana nibo bazabanza kwiruka ku wa Gatandatu tariki ya 26 naho bakuze harimo abagore n’abagabo bazakomeza ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi.

Ibirometero byategenyijwe kuzirukankwa ni 21 ndetse na 41 mu marushanwa azitabirwa n’abakinnyi bavuye mu ibihugu bigera 11 harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, u Busuwisi, Etiyopiya, u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, Kenya, u Rwanda n’ibindi.

Umuyobozi wa World Vision George Gitau aganira n'Itangazamakuru
World Vision yishimiye gutanga inkunga ya miliyoni 5

Foto/Martin-World Vision

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved