Kwamamaza

Usain Bolt yongeye gukora amateka yegukana umudari wa zahabu muri metero 100 (Amafoto)

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 12:45' na Manzi Rema Jules


Umunya-Jamaica, Usain Bolt yegukanye umudari wa zahabu mu gusiganwa ku maguru muri metero 100 akoresheje amasegonda 9 n’iby’ijana 81 asize umunyamerika Justin Gatlin ho iby’ijana umunani.

Ni umudari wa gatatu wikurikiranya mu mikino Olempike uyu musore w’imyaka 29 yegukanye nyuma y’uwo yatwaye muri 2008 i Beijing mu Bushinwa aho yakoresheje amasegonda 9 n’iby’ijana 69 n’uwa 2012 yakuye i Londres akoresheje amasegonda 9 n’iby’ijana 63.

Bolt byari byabanje kuvugwa ko ashobora kutitabira iyi mikino y’uyu mwaka kubera imvune yari yagize muri Kamena ari mu myitozo, yongeye kwerekana ko ari we mwami mu gusiganwa muri metero ijana.

Muri iki cyumweru azasiganwa ashaka kwegukana indi midari muri metero 200 na 400. Naramuka yegukanye iyi midari ashobora gusubira muri Jamaica mbere y’iminsi ibiri ngo yizihize isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko (yizihiza kuwa 21 Kanama)afite imidari icyenda ya Zahabu mu mikino Olempike.

Bolt afite uduhigo twinshi mu gusiganwa by’umwihariko muri 2009 mu mikino ya shampiyona y’Isi yabereye mu Bushinwa akaba yarirutse metero 100 mu masegonda 9 n’iby’ijana 58, ibintu bitarakorwa n’undi muntu ku Isi.

Umunyamerika Justin Gatlin ukunze guhangana na Bolt cyane ni we wabaye uwa kabiri atahana umudari wa feza akoresheje amasegonda 9 n’iby’ijana 89, akurikirwa na Andre De Grasse wo muri Canada wabaye uwa gatatu akoresheje amasegonda 9 n’iby’ijana 91.

Mu bakinnyi bahagarariye Afurika, uwabashije kuza hafi muri iki cyiciro ni Akani Simbine wo muri Afurika y’Epfo wabaye uwa gatanu akoresheje amasegonda 9 n’iby’ijana 94 mu gihe Ben Youssef Meïté wo muri Côte d’Ivoire yabaye uwa karindwi akoresheje amasegonda 9 n’iby’ijana 96.

Uko bakurikiranye ku rutonde rusange

1. Usain Bolt (Jamaica) - 9.81

2. Justin Gatlin (Amerika) - 9.89

3. Andre De Grasse (Canada) - 9.91

4. Yohan Blake (Jamaica) - 9.93

5. Akani Simbine (Afurika y’Epfo) - 9.94

6. Ben Youssef Meïté (Côte d’Ivoire) - 9.96

7. Jimmy Vicaut (Ubufaransa) - 10.04

8. Trayvon Bromell (Amerika) - 10.06

Bolt(uri kureba mu kirere) ku murongo na bagenzi be mbere yo guhaguruka
Usain Bolt yakebukaga akareba abo basiganwaga
Bolt yageze n'ubwo ahindura uburyo asanzwe yiruka
Usain Bolt yabatanze kugera ku murongo
Usain Bolt yongeye gukora amateka yegukana umudari wa zahabu muri metero 100
Inkweto Usain Bolt yakoresheje mu isiganwa
Usain Bolt yishimiwe bikomeye n'abafana bari buzuye muri Stade
Stade iberamo imikino ya Olempike yari yakubise yuzuye
Usain Bolt yishimana n'abafana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved