Uburyo Kigali FitSistaz yasubije abagore benshi ibitwenge nyuma y’igihe binubira umubyibuho

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 24 Kamena 2019 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Abagore benshi bakunze kugira umubyibuho ukabije cyane cyane nyuma yo kubyara, bakumva ko ari ko bigomba kumera nyamara hari inzira zo kwirinda uwo mubyibuho hifashishijwe siporo no kurya neza.

Muneza Claire ni umugore washinze Kigali FitSistaz, ihuriro ry’abagore n’abakobwa rigamije kubashishikariza gukora siporo no kurya indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya umubyibuho ukabije.

Kuba abagore badakunze kugaragara mu bikorwa bya siporo, ni imwe mu mpamvu abenshi muri bo bakunze guhura n’umubyibuho ukabije, bikabakururira indwara zitandukanye.

Muneza amaze umwaka ashinze iri huriro, aho abagore n’abakobwa bahura bagakora siporo banabyina (Cardio dance).

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yashatse uburyo bwo gukururira abagore n’abakobwa kwitabira siporo, bigakorwa mu buryo butagize uwo bubangamiye.

Ati “Abagore batinya siporo kubera ko baba bagira ngo siporo ni ukwirukanka ibirometero.Twe dukora siporo tunabyina, bityo bikabaryohera kandi bakagira na ya nyungu nk’iyo uwakoze izindi siporo. Abagore bareke dukore siporo, turye neza tugire ubuzima bwiza.”

Yakomeje avuga ko yashimishijwe n’uko hari abagore bongeye guseka nyuma y’igihe barabuze ibyishimo kubera umubyibuho ukabije.

Yemeza ko kudakunda gukora siporo no kutita ku mirire ari yo mpamvu nyamukuru ituma abagore benshi babyibuha.

Bamwe mu bagore bakorana na Kigali FitSistaz bishimira ko bongeye gusubirana ingano ibanogeye babikesha gukora siporo zitabavuna no gukurikiza amabwiriza y’imirire bahabwa.

Mukandoli Josiane ni umugore w’imyaka 39. Avuga ko mbere yo kumenya FitSistaz yari afite ibiro 105, nyamara ubu yamaze gutakaza ibiro 22 kuko yigishijwe kurya neza no gukora siporo zitavunanye.

Ati “Barantangarira. Ubu sinkigenda nahagira, nshobora no kugenda n’amaguru. Ababyeyi badufashe bakore siporo twirinde gusaza imburagihe”

Uwambayingabire Claudine na we avuga ko yari afite umubyibuho ukabije, apima ibiro 115, nyamara ubu asigaranye ibiro 88 gusa.

Ati “Babaga batubwira ngo iyo umuntu abyaye, anywa ibikoma akarya cyane, nayamara sibyo. Ushobora gukora siporo, ukarya bikurikije gahunda ntubeho ubangamiwe n’imiterere”

Urestse iminsi itatu mu cyumweru aba bagore n’abakobwa bahura abagakora siporo, bagira n’urubuga rwa Facebook bahuriraho bakigishanya kurya indyo yuzuye, bagakangurirana gukora siporo buri muntu ku giti cye no kwitabira siporo rusange itegurwa n’umujyi wa Kigali.

Claire Muneza afite intumbero y’uko abagore bose n’abakobwa mu gihugu bazakangukira gukora siporo, abari baritakarije icyizere, bakongera bakibona.

Kuri ubu iri huriro rigizwe n’abagore n’abakobwa barenga igihumbi hirya no hino mu gihugu.

Claire Muneza washinze Kigali Fitsistaz avuga ko intego ari ugukangurira abagore benshi kwitabira siporo
Baganirijwe ku kamaro ka siporo no kurya neza
Basubiranye akanyamuneza kuko bafite ingano bishimira
Claudine Uwambayingabire amaze gutakaza ibiro 27 kubera siporo no kurya neza yigishwa muri FitSistaz
Iyi niyo sahani bigishirizwaho gupima ibyo barya by'ubwoko n'ingano bitandukanye
Mukandoli Josiane amaze gutakaza ibiro 22
Abagore n'abakobwa bo mu kigero gitandukanye bahurira hamwe bakaganira, bagakora siporo cyangwa bakigishwa uko bategura indyo ijyanye n'umubiri wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza