Taekwondo: U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu n’uwa Bronze muri shampiyona y’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Ukwakira 2017 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Muri shampiyona y’Isi y’imikino ya Taekwondo y’abafite ubumuga (Para-Taekwondo) iri kubera i Londres mu Bwongereza, abakinnyi babiri mu baserukiye u Rwanda begukanye imidali harimo uwa Zahabu n’uwa Bronze.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Kane ikaba yaritabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 263 bakomoka mu bihugu 59, u Rwanda rwitwaye neza rwegukana umudali wa Zahabu watwawe na Rukundo Consolee mu cyiciro cy’abatarengeje ibiro 58 mu bafite ubumuga n’uwa Bronze wa Jean de la Croix Nikwigize.

Muri rusange u Rwanda rwaserukiwe n’abakinnyi batandatu barimo umukobwa umwe. Niringiyimana Jean Claude wabanje mu kibuga yatangiye ahangana n’Umunya-Korea amutsinda ku manota 41-26.

Niringiyimana yakomereje kuri Ibbagimov ukomoka mu Burusiya nawe amutsinda ku manota 29-9 bimuhesah itike yo kujya muri ¼ aho atabashije kurenga gusa uko yari yitwaye mu irushanwa byamuhesheje kuzamuka ku rutonde rw’Isi ava ku mwanya wa 13 agera ku wa gatanu.

Abandi Banyarwanda bakinnye barimo Bizumuremyi Jean Marie Vianney nawe yari yitwaye neza mu majonjora gusa aza kuvunika ageze muri ¼ biba ngombwa ko asezera.

Ibendera ry’u Rwanda ryazamutse ubwo Jean de la Croix Nikwigize ukina mu cyiciro cy’abari munsi y’ibiro 61 yabashaga gutsinda Umunya- Hungary akegukana umudali wa Bronze, uwa zahabu utwarwa na Vladislav Krichfalushiy naho uwa Silver wegukanwa n’Umunya-Maroc, Abdennour El Fedayni.

U Rwanda rwongeye gukora amateka umukobwa umwe rukumbi waruserukiye, Rukundo Consolee yegukanaga umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abari n’abategarugori batarengeje ibiro 58.

Vladislav Krichfalushiy (uhagaze hejuru) yegukanye umudali wa Zahabu, uwa Silver utwarwa n’Umunya-Maroc, Abdennour El Fedayni (iburyo) naho Nikwigize yegukana uwa Bronze
U Rwanda rwegukanye imidali ibiri harimo uwa Zahabu n'uwa Bronze
Rukundo Consolee na Nikwigize bahesheje u Rwanda ishema muri Shampiyona y'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza