Sugira witegura Commonwealth 2018 yegukanye irushanwa ryageragerejwemo Abanyarwanda basiganwa ku maguru

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Werurwe 2018 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Sugira James uri mu bakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino ihuza ibihugu bivuga Icyongereza ya ’Commonwealth 2018’, yegukanye irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) rigamije kugerageza abakinnyi bo mu gihugu hose basiganwa ku maguru.

Nyuma y’ukwezi Komite nshya ya RAF iyobowe na Mubirigi Fidèle itowe, yateguye irushanwa ryo kugerageza abakinnyi batandukanye bo hirya no hino mu gihugu ryabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.

Mu cyiciro cyo kwiruka metero 5000 mu bagabo, Sugira James, witegura kwitabira ‘Commonwealth’ izabera muri Australia kuva ku wa 4-15 Mata uyu mwaka ni we wanikiye abandi akoresheje iminota 14’04”18 asiga Myasiro wamukurikiye amasegonda 34”79.

Aganira na IGIHE yavuze ko iri rushanwa ryamufashije kureba uko ahagaze ariko kuba aryegukanye bitamwemeza ko azajyana icyizere cyinshi muri Australia kuko ho azaba ahanganye n’abakinnyi bakomeye ku Isi.

Yagize ati “Nari maze iminsi nitoreza muri Uganda ariko ubu naje mu Rwanda kugira ngo mfatanye na bagenzi banjye tuzajyana muri Commonwealth. Nubwo nabaye uwa mbere, byangoye kuko twakinnye hari ubushyuhe bwinshi ku buryo n’ibihe nifuzaga gukoresha ntabigezeho.”

Yakomeje agira ati “Aha nasiganwaga na bagenzi banjye bo mu gihugu ariko muri Australia nzaba mpanganye n’abakinnyi bakomeye ku Isi. Biracyansaba izindi mbaraga ariko nizeye ko nzakora uko nshoboye ngahesha igihugu cyanjye ishema.”

Mubirigi Fidèle watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri Mutarama uyu mwaka, yavuze ko we na Komite bayoboye mu ntego bafite ari ugutegura amarushanwa menshi kandi mu byiciro byose kuko ari yo azatuma abakinnyi b’u Rwanda bamenyera guhangana bakanahora mu mwuka wo gushaka intsinzi.

Mu bindi byiciro, mu gusiganwa ku ntera ya metero 5000 mu bakobwa Yankurije Martha ukinira APR niwe waje imbere akoresheje iminota 17’38”84 yongera aba n’uwa mbere mu kwiruka ibilometero ibihumbi 10 akoresheje iminota 37’15”74 mu gihe mu bagabo byegukanywe na Hitimana Noël wakoresheje iminota 32’09”31, akurikirwa na Hakizimana John.

Sugira James (imbere) aritegura kwitabira imikino ya Commonwealth
Yankurije Martha wegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa metero 5000 n'ibihumbi 10
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF), Mubirigi Fidèle, we na Komite nshya ayoboye biyemeje gutegura amarushanwa menshi
Mubirigi Fidèle asuhuza abakinnyi bwa mbere kuva yatorwa
Hanitabiriye abakiri bato basiganwa ku maguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza