Kwamamaza

Rio:Usain Bolt yagaragaye mu mafoto asangiye uburiri n’umwana w’umunyeshuri

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 19:39' na IGIHE


Umugabo w’imyaka 30 unyaruka kurusha abandi ku Isi, Usain Bolt ashobora gutandukana n’umukobwa bari bamaze imyaka ibiri bakundana ndetse bateganyaga kwambikana iy’urudashira vuba kubera amafoto yashyizwe hanze n’umwana w’umukobwa w’imyaka 20 wo muri Brazil bari mu gitanda.

Nyuma yo kwegukana imidali itatu ya zahabu mu kwiruka metero 100, 200 na 400 mu mikino ya olempike yaberaga i Rio de Janeiro muri Brazil agakomeza gushimangira ko ari umwami n’igihangange cy’Isi mu kunyaruka, kuri iki Cyumweru Usain Bolt yagaragaye mu buriri ari kumwe n’umukobwa w’imyaka 20 w’umunyeshuri.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 mbere yo gutaha ngo ajye kwifatanya n’umuryango we muri ibyo birori ndetse no kwishimira imidali itatu yegukanye akaba yabanje kwishimisha n’uwo mukobwa w’i Rio ari na we washyize aya mafoto hanze nk’uko dailymail.co.uk yabitangaje.

Uyu mukobwa witwa Jady Duarte aganira n’ikinyamakuru cyo muri Brazil cyitwa Extra yavuze ko ibyo yakoze na Bolt ari ibintu bisanzwe kandi nta kindi kibyihishe inyuma ariko yongeraho ko atari yamenye ko aryamanye n’ikirangirire nka Bolt.

Mu mafoto uyu mukobwa yashyize hanze harimo igaragaza amadolari 100 ariko yahakanye ko uyu mukinnyi yamwishyuye kugira ngo baryamane.

Avuga ko aya mafoto atayashyize hanze ashaka kwiyamamaza ndetse aho bigeze yumva atewe isoni n’ibyo yakoze.

Uretse uyu mukobwa, Bolt yanagaragaye mu kabyiniro abyinana n’undi mukobwa mu buryo budasanzwe.

Mushiki we Christine Bolt-Hylton yahise atangaza ko Bolt asanzwe afite umukobwa bakundana w’imyaka 26 witwa Kasi Bennett bari bamaranye imyaka ibiri muri Jamaica ndetse bateganyaga gushinga urugo vuba ariko ibi bikaba bishobora kubangamira bikomeye urukundo rw’aba bombi.

Amafoto yashyizwe hanze agaragaza Bolt na Duarte bari mu buriri
Jady Duarte w'imyaka 20 wagiranye ibihe byiza n'igihangange Bolt
Duarte na Bolt Usain babyinnye karahava
Bolt mbere yo kuva i Rio de Janeiro ahaberaga imikino Olempike
Usain Bolt yahise ajya mu kabyiniro
Usain Bolt yanyuzagamo akaririmbira abaje mu isabukuru ye y'amavuko
Amafoto Duarte yashyize hanze ashobora gusenyera Bolt
Duarte ari mu bwogero
Kasi Bennett umaze imyaka ibiri akundana na Usain Bolt
Bolt n'umukunzi we Kasi Bennett

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved