Kwamamaza

Rio 2016: Uko ibihugu bikurikiranye mu gutwara imidali, u Rwanda ruracyari kure nk’ukwezi

Yanditswe kuya 20-08-2016 saa 11:10' na Philbert Hagengimana


Imidali 105 Abanyamerika bamaze kwegukana itumye bakomeza kuza ku isonga mu bihugu byose byitabiriye imikino Olempike iri kubera i Rio De Janeiro muri Brazil, naho Abongereza ari bo baza imbere ku mugabane w’u Burayi n’imidali 60 n’aho Kenya ikarangaza imbere Afurika n’imidari 10, mu gihe Abanyarwanda bagera kuri barindwi bitabiriye iyi mikino nta mudali baregukana.

Leta zunze ubumwe za Amerika, zihagarariwe n’abakinnyi 555 barimo abagabo 263 n’abagore 292, bakinnye muri siporo 30 zitandukanye kuva ku itariki ya 5 Kanama kugeza kuwa 20 Kanama, mbere y’umunsi umwe ngo iyo mikino isozwe ku mugaragaro.

Muri abo bakinnyi 555, bamwe begukanye imidari irenze umwe, ariko hari n’abatwaye umwe, aho yose hamwe uyiteranyije igera ku 105, hakabamo 38 ya Zahabu, 35 ya Feza na 32 y’umuringa.

Ubwami bw’u Bwongereza ni bwo buza ku mwanya wa kabiri n’imidali 60, irimo 24 ya Zahabu, 22 ya Feza na 14 y’Umuringa, imbere y’u Bushinwa bwa gatatu barusha imidali 2 ya Zahabu n’ubwo bubarusha imidali itanu muri rusange.

U Budage buza ku mwanya wa kane n’imidali 35 irimo 15 ya zahabu, mu gihe u Burusiya buri ku mwanya wa 5 n’imidali 48 irimo 13 ya zahabu.

Kenya ni yo iri imbere mu bihugu bya Afurika, aho iza ku mwanya wa 16 ku Isi, ikaba ifite imidali 10 irimo 5 ya Zahabu n’itanu ya Feza, hagakurikiraho Afurika y’Epfo ifite imidali 9 irimo umwe gusa wa Zahabu, itandatu ya Feza n’ibiri y’umuringa.

U Rwanda ruri mu bihugu 132 bishobora gutaha amara masa, kuko mu bakinnyi barindwi bahagarariye igihugu batanu barangije gukina, gusa amaso akaba ahanzwe abasore babiri bazakina ku munsi w’ejo.

Nathan Byukusenge uzakina kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kanama ubwo iyi mikino izaba isozwa ku mugaragaro, akazaba arushanwa mu isiganwa ry’amagare ryo mu misozi (mountain bike), aho azaba ahanganye n’abandi bakinnyi 77 bahagarariye ibihugu 41 muri iryo siganwa.

Undi Munyarwanda, uzasiganwa ku maguru mu kwiruka ibirometero 42, ni Uwiragiye Ambroise uzarushanwa mu rwego rwo gushaka umudali muri iyi mikino.

Muri iyo mikino, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi muri siporo eshatu gusa, ari zo Gusiganwa ku maguru, Isiganwa ry’amagare no koga.

Aba bakinnyi barimo Niyonshuti Adrien wasiganwe ku magare (Road Race), Nathan Byukusenge uzasiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike), Nyirarukundo Salome, Mukasakindi Claudette na Uwiragiye Ambroise bo mu mikino yo kwiruka ku maguru, umurungi Joana na Imaniraguha Eloi barushanijwe mu koga.

U Rwanda rwitabiriye iyi mikino ku nshuro ya cyenda nyuma y’iyo rwitabiriye mu 1984, 1988, 1992, 1996, 2000, 2004, 2008 na 2012.

Batanu muri barindwi bahagarariye u Rwanda bamaze gukina nta mudali begukanye
Amerika iyoboye abamaze kwegukana imidali myinshi mu mikino Olempike
Ibihugu 10 bya mbere n'imidali byegukanye mu mikino olempike ya Rio

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved