Abakina imikino ngororamubiri bagiye guhatana mu irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Kanama 2019 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama, hazaba irushanwa ryo ku rwego rw’igihugu mu gusiganwa ku maguru, gusimbuka umurambararo, gutera ingasire, gutera intosho no mu gutera umuhunda, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Iri rushanwa rizabera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa mbiri za mu gitondo, rizitabirwa n’abakinnyi bakuru mu byiciro by’abagabo n’abagore.

Ubuyobozi bw’ Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda bwavuze ko rigamije gusuzuma ubushobozi bw’abakinnyi, kureba uko uyu umwaka w’imikino urimo kugana ku musozo urangiye bahagaze ndetse no kubongerera ubunararibonye mu rwego rwo kwitegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Mu marushanwa akomeye u Rwanda rwitegura kuzitabira muri uyu mwaka harimo imikino nyafurika (All African Games) izabera muri Maroc kuva tariki ya 23 Kanama 2019 kugeza tariki ya 3 Nzeli 2019, na Shampiyona y’Isi (World athletics championship) izabera i Doha muri Qatar kuva tariki 27 Nzeli kugeza tariki ya 6 Ukwakira muri uyu mwaka.

Abakinnyi bifuza kubona ibihe byiza (minima) bibemerera kuzitabira ayo marushanwa mpuzamahanga, baracyafite amahirwe yo kubikorera mu irushanwa ryo kuri uyu wa Gatandatu dore ko mu marushanwa yabaye mu minsi ishize abanyarwanda batahiriwe no kubona ibi bihe bisabwa.

Irushanwa ryo kuri uyu wa Gatandatu rizitabirwa n’amakipe yose agize Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda mu bagabo n’abagore (ni ukuvuga abagejeje ku myaka 18 kuzamura).

Mu kurushanwa kwiruka, abakinnyi bazasiganwa intera ya metero 100, 200, 400, 800, 1,500, 5,000 na metero 10,000.

Hitimana Noël, Muhitira Félicien na Yankulije Marthe ntabwo bazakina iri rushanwa kuko bamaze iminsi mu Buyapani, aho bagiye mu myitozo ibafasha kwitegura Imikino Nyafurika n’Imikino Olempike.

Kugeza ubu Muhitira Félicien na Mukandanga Clémentine ni bo bamaze kubona ibihe bibemerera kuzitabira shampiyona y’Isi, ni nyuma y’uko baje mu myanya y’imbere muri Marato ya “Asics Firenze Marathon 2018” yabereye mu Butaliyani tariki 25 Ugushyingo 2018.

Ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ryateguye irushanwa ngororamubiri ryo ku rwego rw'igihugu rizaba kuri uyu wa Gatandatu
Abakinnyi batandukanye baracyafite amahirwe yo gushaka ibihe byiza (minima) bibemera kwitabira amarushanwa mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza