Paralempike: U Rwanda rwatsinzwe umukino wa kabiri, icyizere cyo gukomeza kirayoyoka

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Nzeri 2016 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball mu bagore yitabiriye imikino Paralempike iri kubera mu mujyi wa Rio de Janeiro muri Brazil yatsinzwe na Iran amaseti atatu ku busa mu mukino wa kabiri mu itsinda B, icyizere cyo kurenga amatsinda gihita kiyoyoka.

Uyu mukino wihariwe na Iran yatsinze u Rwanda ku manota 25 ku 10 mu gace ka mbere, aka kabiri biba 25 kuri 19 naho mu gace ka nyuma biba 25 kuri 18.

U Rwanda rwongeye gutakaza umukino wa kabiri nyuma yo kwihanizwa n’u Bushinwa mu mukino wa mbere, rutsinzwe amaseti atatu ku busa. U Bushinwa nibwo bufite igikombe giheruka ndetse buza ku mwanya wa mbere ku Isi.

Ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino wa kabiri yari yizeye ko yakwitwaramo neza bitandukanye n’ubanza aho yatsinzwe n’u Bushinwa amaseti atatu buyirusha cyane kuko agace ka mbere karangiye ari amanota 25 kuri 3, aka kabiri biba 25 kuri 8 naho aka gatatu karangira ari 25 kuri 6.

Nyuma y’umukino umutoza wungirije Jean Marie Nsengiyumva yatangaje ko yishimiye ko bagabanyije ikinyuranyo cy’ibitego batsindiweho ugereranyije n’umukino wa mbere, agashimangira ko hakiri byinshi byo gukosora.

Yagize ati “ Nibura urebye uko twakinnye byagaragaraga ko bitandukanye n’ubushize. Harimo gusatira no kumvikana neza mu kibuga ariko abakinnyi baracyafite igihunga ari na yo mpamvu mu iseti ya mbere twatsindiwe ku manota make. Twabasabye kujya bakina bisanzuye ariko ntibiraza neza.”

Yongeyeho ko kuba ari ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iyi mikino ubunararibonye ari buke bityo bakaba bakeneye igihe kugira ngo bagere ku rwego rw’amakipe baba bakina na yo amaze igihe kinini yitabira amarushanwa akomeye ndetse no mu bihugu byobo ugasanga imikino ya Sitting Volleyball ikomeye cyane kurusha mu Rwanda.

U Rwanda ruzakina umukino wa nyuma mu itsinda, kuri uyu wa Gatatu cyenda zo mu Rwanda, ihatana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imwe mu makipe akomeye cyane muri iri rushanwa ndetse inahabwa amahirwe yo kuryegukana.

Ikipe y'u Rwanda yakoze imyitozo yo kwishyushya mbere y'umukino
Abakinnyi ba Iran bakora imyitozo mbere y'umukino
Mbere y'umukino, amakipe yombi yaririmbye indirimbo zubahiriza igihugu
Ikipe y'u Rwanda ihatana na Iran mu mukino hagati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza