Oscar Pistorius yasohotse gereza ajya gushyingura nyirakuru

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Kanama 2017 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umunyafurika y’Epfo, Oscar Pistorius, wakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we, yemerewe na gereza afungiwemo ya Atteridgeville kujya gushyingura nyirakuru ubyara nyina.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe abagororwa, Singabakho Nxumalo, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko Pistorius yemerewe kuva muri gereza akazasubiramo ejo ku wa Kane.

Yagize ati “Yasabye igihe cyo kuva muri gereza kubera urupfu rwa nyirakuru arakemererwa. Yagiye muri iki gitondo azagaruka ejo saa saba n’iminota makumyabiri.”

Nkuko Reuters yabitangaje, Pistorius yitabiriye umuhango wo gushyingura nyirakuru witwa Joyce Bekker muri Johannesburg, wapfuye kuwa Kane w’icyumweru gishize azize izabukuru.

Oscar Pistorius wabaye umukinnyi rurangiranwa mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abafite ubumuga; afunzwe azira kwica arashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp ku munsi w’abakundana mu 2013.

Umunyafurika y’Epfo, Oscar Pistorius, wakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza