Nyirarukundo wavunikiye muri shampiyona y’Isi yahawe ibyumweru bitanu adakina

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Kanama 2017 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Nyirarukundo Salome witabiriye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru mu birometero 10, yahawe ibyumweru bitanu adakina nyuma yo gusoza iri rushanwa amerewe nabi.

Uyu Munyarwandakazi wasiganwe ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Kanama 2017, yasoje ku mwanya wa 25 mu gihe imidali yose yegukanwe n’Abanya-Ethiopia bayobowe na Almaz Ayana.

Nyirarukundo yakoresheje iminota 32:45.95 mu kwiruka ibirometero 10, arushwa na Ayana watwaye isiganwa iminota 02:29:63.

Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru mu Rwanda ryatangaje ko Nyirarukundo yari afite ikibazo cyagaragaye mbere akiri mu myitozo mbere yo gutangira gukina kuko yagendaga acumbagira byanatumye irushanwa arirangiza akoresheje ibihe biruta ibyo asanzwe akoresha aho yirutse 32:42.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 wari witabiriye ku nshuro ya mbere Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru yasoje isiganwa yavunitse ndetse ahita ajyanwa n’abashinzwe ubutabazi.

Umuganga wamusuzumye yagaragaje ko afite ikibazo ku igufwa ry’umurundi (periostite tibiale) ahita atanga inama ko yakwitabwaho uburwayi bwe bugasuzumwe.

Raporo zo kwa muganga zagaragaje ko nta bundi buvuzi akeneye uretse guhagarika gukora imyitozo nibura ibyumweru bitanu.

Nyirarukundo umwe mu bakinnyi batanga icyizere mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda amaze guca uduhigo dutandukanye. Muri Mata, Nyirarukundo Salome yegukanye umudali wa Zahabu mu irushanwa ngarukamwaka ribera muri Maroc (Semi-Marathon International de Berkane-SMIB) ahigitse abandi bakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bari bahanganye.

Mu kwezi kwa Gicurasi kandi yanditse amateka yari amaze imyaka 12, aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Half Marathon mu Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) ryabaye muri Gicurasi.

Muri Kamena naho yaciye agahigo ko kuza ku mwanya wa gatanu mu gusiganwa metero 5000 mu isiganwa rya ‘Nijmegen Global Athletics Championships’ ryabereye mu Buholandi.

Nyirarukundo yavunikiye muri shampiyona y’Isi yari yitabiriye ku nshuro ya mbere
Nyirarukundo Salome yahawe ibyumweru bitanu adakina nyuma yo kugira imvune

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza