Nyirarukundo Salome wari uhagarariye u Rwanda muri shampiyona y’Isi yabaye uwa 25

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 6 Kanama 2017 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi, Nyirarukundo Salome wari witabiriye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru mu birometero 10, yasoje ari uwa 25 imidali yose yegukanwa n’abanya Ethiopia bayobowe na Almaz Ayana.

Nyirarukundo w’imyaka 20, ku nshuro ya mbere abashije kubona ibihe byo kwitabira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru, yarangije ari uwa 25 mu bakobwa 33 basiganwaga ariko babiri bakaba batabashije kurangiza.

Uyu mukobwa ufatwa nk’ahazaza h’imikino ngororamubiri mu Rwanda bitewe n’imyaka ye n’uko agenda yitwara mu marushanwa atandukanye, yakoresheje iminota 32:45.95 mu kwiruka ibirometero 10, arushwa na Ayana watwaye isiganwa iminota 02:29:63.

Uyu munya-Ethiopia umaze kuba ikirangirire mu kwiruka ibirometero 10, yakoresheje iminota 30:16.32 ariko akaba yasubiyeho inyuma ku bihe bito byigeze bikoreshwa mu kwiruka iyi ntera. Agahigo we ubwe yashyizeho tariki 12 Kanama 2016 ubwo yakoreshaga iminota 29:17.45.

Yakurikiwe na mugenzi we Tirunesh Dibaba Kenene akoresheje 31:02.69 naho Umunya-Kenya, Agnes Jebet TIROP aba uwa gatatu akoresheje 31:03.50.

Salome Nyirarukundo yarangije irushanwa imbaraga zashize bamutwara mu maboko

Ikidasanzwe cyabayeho muri iyi shampiyona y’Isi iri kubera i Londres mu Bwongereza, ni ugusigwa k’umunyabigwi, Usain Bolt ku nshuro ya mbere ari nayo ya nyuma kuko yahise asoza umwuga wo gusiganwa ku maguru.

Uyu munya-Jamaica w’imyaka 30, yari amaze igihe kinini yarihariye imidali ya zahabu mu marushanwa yose yitabiriye mu gusiganwa metero 100 gusa kuri iyi nshuro yasizwe n’Abanyamerika Justin Gatlin wakoresheje amasegonda 9.92 na Christian Coleman wakoresheje 9.94, Bolt aba uwa gatatu akoresheje amasegonda 9.95.

Uyu mugabo kuva mu 2011 wari warasizwe rimwe ahandi hose akegukana imidali ya zahabu 15, asigaje gukina isiganwa rimwe ryo mu cyumweru gitaha aho azaba ahangana muri metero 400 akazaba ari nabwo asezera bwa nyuma ku bafana.

Salome yasoje ari uwa 25 muri rusange
Abanya-Ethiopia Almaz Ayana na Tirunesh Dibaba Kenene begukanye imidali mu kwiruka kirometero 10 mu bagore
Gatlin yishimana na Bolt nyuma y'isiganwa
Nubwo yabaye uwa gatatu, abafana bari benshi bifuza kwifotozanya nawe
Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu, Gatlin yagaragaje uguha icyubahiro Bolt wafatwaga nk'umwami wo kwiruka metero 100 none akaba agiye gusezera muri uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza