Nyirarukundo ntazitabira shampiyona y’igihugu

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Nzeri 2017 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’iki cyumweru, abakinnyi bo mu makipe atandukanye yo mu Rwanda y’imikino ngororamubiri, bazaba bahatana muri shampiyona y’igihugu itazagaragaramo Nyirarukundo Salome wahawe ikiruhuko kubera uburwayi yakuye muri shampiyona y’Isi.

Abazitabira iyi mikino izabera kuri stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki 10 Nzeri, bazahatana mu byiciro bitandukanye mu bagabo n’abagore kuva kuri metero 100, metero 200, metero 400, metero 800, metero 1500, m 3000, m 5000 n’ibihumbi 10.

Kugeza ubu imyiteguro y’iri rushanwa imeze neza, amakipe atandukanye yamaze kwiyandikisha ndetse biteganyijwe ko abakinnyi bagera kuri 160 bashobora kuzarigaragaramo nk’uko Kajuga Thomas, Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Shampiyona y’igihugu iteguye neza, ubu dufite amakipe umunani azwi ashobora kuyitabira ndetse hari n’andi ashobora kwiyongeraho nk’Abarundi bafite ikipe yo mu nkambi ya Mahama. Dufite ikizere ko buri kipe ishobora kuzazana nk’abakinnyi 20, urumva ko baba bagera kuri 160 ni umubare uteri muto.”

Kajuga yavuze ko abakinnyi bakomeye mu Rwanda muri iyi mikino bazaryitabira keretse Nyirarukundo Salome usanzwe ufatwa nka nimero ya mbere mu bakobwa wakuye uburwayi muri shampiyona y’Isi yitabiriye muri Kamana mu Bwongereza kugeza ubu akaba akiri mu kiruhuko.

Uretse kureba abasiganwa ku maguru, hazabaho n’agashya k’imikino y’imyiyereko no gutera amacumu, mu rwego rwo gushimisha abafana bazaba bagiye kuyireba.

Muri shampiyona y’umwaka ushize abitwaye neza, uwa mbere yahawe ibihumbi cumi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (15,000) uwa gatatu ahabwa ibihumbi birindwi (7,000) ibintu bitigeze byishimirwa na bamwe mu bakinnyi bagaragaje ko ibi bihembo bidakwiriye.

Gusa kuri iyi nshuro, Kajuga yemeje ko iki ari kimwe mu bibazo bakosoye, abazatsinda bakazagenerwa ishimwe ritubutse nubwo yirinze kuvuga umubare nyawo w’amafaranga kuko uzemezwa neza mu nama itegura irushanwa iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza