Nyirarukundo na Sugira batakambiye ubuyobozi nyuma yo gutsindira imidali mu Budage

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi babiri b’Abanyarwanda bakina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru, Nyirarukundo Salome na Sugira James begukanye imidali ya Silver mu isiganwa mpuzamahanga ribera mu Budage, bageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu basaba ko bakongererwa uburyo bw’imyitozo kuko bukomeje kubabera imbogamizi.

Nyirarukundo na Sugira bari baserukiye u Rwanda mu isiganwa ngarukamwaka rya ‘Bitburger-Silvesterlauf in Trier’ ribera mu Budage bizihiza gusoza umwaka.

Irya 2017 ryabaye ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza ryitabirwa n’abakinnyi basaga 1600 baturutse mu bihugu 27 byo ku migabane itandukanye.

Mu kwiruka ibilometero umunani, Umunyarwanda Sugira James yarangije ari ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 23 n’amasegonda 11 yegukana umudali wa Silver ndetse na mugenzi Nyirarukundo Salome w’imyaka 21 akora nka byo mu kwiruka metero 5000 mu bagore, na we asoza ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 15 n’amasegonda 50’’.

Aba bakinnyi bombi bagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu. Baganira n’itangazamakuru batangaje ko urugendo barimo rutari rworoshye kuko bahanganye n’abakinnyi bakomeye ku Isi ariko kubera kurwanira ishyaka igihugu bakoresha imbaraga nyinshi kugeza babonye imidali.

Nyirarukundo ati “Ni irushanwa ryari rikomeye cyane kuko mu Budage twahuye n’abakinnyi benshi baturusha ibigwi. Buri mukinnyi aba yaje yifuza kwegukana umudali ariko ntibyashoboka kuko imidali iba ari itatu gusa. Kuba twabashije kuzana imidali ya kabiri si uko tutifuzaga iya zahabu ariko byari bikomeye.”

Yakomeje agira ati “No kubasha kwegukana iyi myanya twakoresheje imbaraga nyinshi cyane kubera ko twumvaga dushaka guhesha ishema igihugu cyacu. Mu 2016 nari nakuyeyo umudali wa bronze, ubu nzanye uwa Silver ubwo Imana nibishaka ubutaha nzazana uwa zahabu. Icyo twifuza ni uko twafashwa mu myitozo myinshi haba mu Rwanda no hanze kuko urebye ni cyo baba baturusha naho impano natwe turazifite.”

Sugira we yagarutse ku mbogamizi zirimo ubukonje bw’ahantu birukaga ariko ashimangira nawe ko uretse ishyaka ryo kuzamura ibendera ry’igihugu naho ubundi byari bigoye cyane by’umwihariko kuri we kuko byari ku nshuro ya mbere asiganwa ku ntera y’ibilometero umunani hanze y’u Rwanda.

Ushinzwe tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Ndacyayisenga Peter, yavuze ko nk’ubuyobozi bafite gahunda nziza zo kujya bashyira abakinnyi hamwe bakabana n’abatoza umwaka wose bitoza ku buryo bizazamura urwego rwabo.

Ati “Hari gahunda zitandukanye dufite zigomba gufasha abakinnyi muri rusange atari n’aba gusa tuvanye mu Budage. Minispoc irimo kudufasha kubaka ikigo cy’imyitozo i Gicumbi kandi turizera ko mu gihe izaba imaze kugitunganya neza abakinnyi bazajya babasha kuhaba bari kumwe n’abatoza umunsi ku munsi. Kimwe mu bintu bituma tutitwara neza ni uko abakinnyi bacu batabana n’abatoza.”

Ndacyayisenga yavuze ko ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rugiye kwitegura Shampiyona y’isi ya Half-Marathon izaba muri Werurwe, imikino ya Commonwealth izaba muri Mata 2018, Shampiyona ya Afurika izakinwa muri Kanama ndetse n’isiganwa mpuzamahanga ribera mu Rwanda rya Kigali International Peace Marathon rizakinwa muri Gicurasi.

Aya masiganwa yose abangikanywa n’igikorwa cyo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu hakorwa amarushanwa agamije gushaka abakinnyi bashya bafite impano zo gusiganwa ku maguru mu rwego rwo kongera umubare w’abakina iyi mikino ariko no kuzamura abana bakiri bato bazubakirwaho mu myaka iri imbere.

Byari ku nshuro ya mbere Sugira asiganwa muri kilometero umunani hanze y'u Rwanda akabasha kwegukana umwanya wa kabiri
Mu cyimbo cy'imidali isanzwe, batahanye impamyabushobozi zemeza ko bitwaye neza mu gusiganwa mu Budage
Nyirarukundo Salome afite intego yo gutangira gushaka itike yo kuzitabira imikino olempike ya 2020 izabera mu Buyapani
Nyirarukundo Salome na Sugira James basabye ko bakongererwa imyitozo yaba iy'imbere mu gihugu no hanze kugira ngo imidali irusheho kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza