Muvunyi yabaye uwa gatanu mu mikino Paralempike, umudali umuca mu myanya y’intoki

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 Nzeri 2016 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Muvunyi Hermas, umukinnyi uhagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike mu gusiganwa ku maguru (Athletisme) mu bafite ubumuga bw’ingingo, ntiyakabije inzozi ze zo kuzana umudali, nyuma yo kuba wa gatanu mu bakinnyi 10 basoje mu kwiruka kirometero 1500.

Muvunyi mbere wari watangaje ko mu kwiruka metero igihumbi na magana atanu ariho yiha amahirwe yo kwegukana umudali, mu masiganwa ya nyuma yabaye kuri uyu wa Gatanu yasoje ari uwa gatanu akoresheje iminota ine, amasegonda atanu n’ibice cumi n’icyenda "4 min, 5 sec, 19".

Muri iki cyiciro ku mwanya wa mbere haje NOUIOUA Samir wo muri Algeria wegukanye umudali wa zahabu nyuma yo gukoresha iminota 3:59.46, ku mwanya wa kabiri haza EMONG David wo muri Uganda wakoresheje 4:00.62 yegukana umudali w’umuringa, na ho ku mwanya wa gatatu haza ROEGER Michael wo muri Australia ahabwa umudali wa feza nyuma yo gukoresha iminota 4:01.34.

Muvunyi yatangaje ko yakoresheje imbaraga zose yari afite,bityo nta kindi yari kurenzaho.

Muvunyi arongera gusiganwa mu cyiciro cya nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeli, 2016 mu kwiruka metero magana ane, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Rio de Janeiro muri Brazil, ari zo saa tanu z’ijoro i Kigali.

Mu majonjora yo kwiruka metero magana ane yari yabanje gukina kuri uyu wa Gatanu yasoje ku mwanya wa kabiri akoresheje amasegonda 49 n’ibice 9, ari nabyo byamuhesheje itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma kuri uyu wa Gatandatu.

Bwari ubwa mbere uyu mukinnyi asiganwe mu kwiruka metero 1500 mu mikino Paralempike kuko muri 2012 mu mikino yabereye i London mu Bwongereza yarushanyijwe mu kwiruka metero magana ane na magana inani 800.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza