00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhitira Félicien ‘Magare‘ yasabye imbabazi Komite Olempike n’Abanyarwanda

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’umunyarwanda usanzwe ukina imikino Ngororamubiri, Muhitira Félicien uzwi nka Magare nyuma y’uko Komite Olempike itangaje ko yamuhagaritse mu bikorwa byose by’ikipe y’Igihugu izitabira imikino Olempike i Tokyo mu Buyapani, yasabye imbabazi ku makosa yemera ko yakoze.

Ni nyuma y’amasaha make Komite Olempike y’u Rwanda itangaje ko yahagaritse uyu mukinnyi kuko yavugaga ko yavuye mu wiherero atabiherewe uruhushya.

Magare kandi ku wa 30 Kamena 2021 yabwiye IGIHE ko we mbere yo gusohoka mu mwiherero yabanje kubisaba inzego zose bireba harimo n’ushinzwe ibikorwa by’ikipe y’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Olempike izaba uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo IGIHE yabonye kopi y’ibaruwa ya Muhitira Félicien yandikiye Komite Olempike y’u Rwanda, asaba imbabazi ndetse yemera ko yasohotse mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.

Ati “Nejejwe no kubandikira mbasaba imbabazi kubera ko ku wa 29/6/2021 nasohotse mu mwiherero w’ikipe y’Imikino Olempike ntabiherewe uruhushya rwanditse n’ubuyobozi, ngiye kunywa umuti wa gakondo w’uburwayi maranye imyaka isaga 20. Ibyo bikaba byaratumye menyeshwa ko mpagaritswe kuzitabira imikino Olempike i Tokyo."

"Mu by’ukuri uretse ko icyo cyemezo gifite ingaruka ku buzima bwanjye bwite, bishobora no gutanga isura mbi ku Gihugu cyanjye. Bityo nsabye imbabazi Ubuyobozi bwa Komite Olempike n’abanyarwanda bose muri rusange. Mbizeza ko niteguye kuzahagararira Igihugu cyanjye neza, cyane ko igihe imikino izabera nzaba meze neza.“

Muhitira Félicien ‘Magare’ asanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda, aho yitabiriye amarushanwa arimo Shampiyona Nyafurika y’Ingimbi mu 2013, Imikino ya Commonwealth yabereye mu Bwongereza mu 2014, Cross country yabereye mu Bushinwa mu 2015, Shampiyona y’Isi yo gusiganwa mu muhanda yabereye muri Danemark mu 2014 na Shampiyona y’Isi yabereye muri Qatar mu 2019.

Yakinnye kandi amasiganwa arimo 20 Km de Paris inshuro ebyiri; imwe aba uwa kane, indi aba uwa kabiri, Marathon ya Athènes mu Bugiriki mu 2019, Half Marathon Congo Brazzaville amaze gutwara inshuro ebyiri na Half Marathon ya Bahrain.

Abakinnyi bazavamo ahagararira u Rwanda mu mikino Olempike bamaze iminsi bakorera umwiherero i Nyamata kuva ku wa 23 Kamena 2021.

Abo ni Muhitira Félicien (wirukanywe) na Hakizimana John basiganwa muri Marathon, Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse, Areruya Joseph na Munyaneza Didier basiganwa ku magare (bazavamo umwe cyangwa babiri bajyana na Mugisha Moïse), Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa koga umusomyo muri metero 50.

Nyuma y’uyu mwiherero uri kubera kuri La Palisse Hotel i Nyamata kugeza ku wa 5 Nyakanga, aba bakinnyi bazerekeza mu mujyi wa Hachimantai mu Buyapani, aho bazakorera undi mwiherero mbere yo kwerekeza ahazabera Imikino Olempike ku wa 19 Nyakanga 2021.

Magare yemeye ko yakoze amakosa yo gusohoka mu mwiherero adafite uruhushya rwanditse
Muhitira Félicien asanzwe ari umwe mu bakinnyi b'izina ririni mu bakina Imikino Ngororamubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .