Mu Rwanda hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe Yoga (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Kamena 2019 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Buhinde mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’abahinde baba mu Rwanda bateguye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Yoga ku nshuro ya gatanu.

Uwo munsi wizihirijwe muri Kigali Convention Centre kuwa Gatandatu tariki 23 Kamena 2019.

Ibirori byitabiriye n’abahinde benshi, abanyarwanda n’abarimu ba Yoga mpuzamahanga ndetse n’abandi bashyitsi bagera kuri 300 barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Uwo muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo gukora imyitozo ngororamubiri ya Yoga. Herekanywe filime ngufi ivuga ku mateka ya Yoga, ndetse humvwa ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yageneye umunsi mpuzamahanga wa Yoga ku nshuro ya gatanu.

Yoga ni umwitozo ngororamubiri umaze kwamamara mu Rwanda by’umwihariko mu rubyiruko, ufatwa nk’isoko y’ibyishimo n’ubuzima bwiza.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, Oscar Karketta yavuze ko Yoga ari umukino utuma abantu bishimira kubaho,ukaba umusemburo w’ubuzima bwiza.

Yavuze ko hari abantu bakunze kumva nabi Yoga bagashaka kuyihuza n’idini runaka.

Ambasaderi Karketta yavuze ko Yoga ari umukino mpuzamahanga udafite aho uhuriye n’idini runaka. Yavuze ko abantu bo mu madini atandukanye bashobora gukora Yoga kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Yongeyeho ko icyiza cya Yoga ari uko ishobora kubangikanywa n’indi mikino ngororamubiri nko kwiruka, koga n’ibindi.

Yoga ni umwitozo ngororamubiri watangiriye mu Buhinde mu myaka isaga 5000 ishize. Ni bumwe mu buryo abahinde ba kera bifashishaga mu buvuzi bwabo gakondo.

Intego nyamukuru ya Yoga ntabwo ari ukugorora ingingo gusa ahubwo ni no guhuriza hamwe umubiri w’umuntu n’imitekerereze ye.

Igitandukanya Yoga n’indi myitozo ngororamubiri ni uburyo yo yibanda ku gutekereza ndetse no guhumeka by’uyikora.

Igitekerezo cyo gushyiraho umunsi mpuzamahanga wa Yoga cyazanywe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni mu 2014.

Umwanzuro waje gufatwa, tariki 21 Kamena buri mwaka igirwa umunsi mpuzamahanga wa Yoga. Uwo mwanzuro muri Loni washyigikiwe n’ibihugu 177, biba amateka kuko bidakunze kubaho ko imyanzuro ya Loni ibihugu byinshi biyishyigikira kuri icyo kigero.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bugaragaza ko Yoga no kwitekerezaho ari umuti w’umunaniro n’izindi ndwara zitandukanye.

Abahanga mu buvuzi batangiye kugira abantu inama yo gukora Yoga nk’umuti w’umugongo, kubura ibitotsi, kanseri, indwara z’umutima n’izindi.

Yoga kandi ifite akamaro mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko intego yayo ari ukwigisha uyikora uburyo bwo kubana neza n’ibindi bidukikije.

Herekanywe filime ngufi ivuga ku mateka ya Yoga, ndetse humvwa ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde,
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bugaragaza ko Yoga no kwitekerezaho ari umuti w’umunaniro n’izindi ndwara zitandukanye
Intego nyamukuru ya Yoga ntabwo ari ukugorora ingingo gusa ahubwo ni no guhuriza hamwe umubiri w’umuntu n’imitekerereze ye.
Yoga ni bumwe mu buryo abahinde ba kera bifashishaga mu buvuzi bwabo gakondo
Yoga ni umwitozo ngororamubiri watangiriye mu Buhinde mu myaka isaga 5000 ishize
Yoga ni umwitozo ngororamubiri umaze kwamamara mu Rwanda by’umwihariko mu rubyiruko
Uwo muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo gukora imyitozo ngororamubiri ya Yoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza