Magare yakuwe mu bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi yo kwiruka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Werurwe 2018 saa 12:09
Yasuwe :
0 1

U Rwanda rwagombaga kuzaserukirwa n’abakinnyi bane ariko batatu nibo bagiye, Muhitira Félicien uzwi ku izina rya “Magare” akurwamo mu buryo atumvikana n’Ishyirahamwe ry’Imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Tariki 24 Werurwe 2018 nibwo mu Mujyi wa Valencia muri Espagne hazabera Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku maguru “World Half Marathon Championships” .

Abakinnyi bane b’Abanyarwanda barimo Hakizimana John, Gakuru David, Hitimana Noel na Muhitira Félicien nibo bari batoranyijwe kuzitabira iyo shampiyona izitabirwa n’abakinnyi 176 mu bagabo.

Abandi bakinnyi bahagurutse mu Rwanda baca mu Buholandi berekeza muri Espagne bari kumwe na Murenzi Emmanuel ubayoboye ariko ntibazakinana na mugenzi wabo, Muhitira umaze icyumweru mu Butaliyani nyamara yari yagiye kwitabira isiganwa ryabereye i Roma no gukora imyitozo yitegura Shampiyona y’Isi.

Mu kiganiro na IGIHE, Muhitira yavuze ko atazi impamvu yakuwe ku rutonde rw’abagomba guhagarariura u Rwanda muri Espagne.

Yagize ati “Mu cyumweru gishize naje hano gukina irushanwa ryo mu Mujyi wa Roma. Naje mbizi ko hari gahunda ya Shampiyona y’Isi izabera muri Espagne. Nari navuganye n’umpagarariye ko nimara gukina azamfasha gushaka ibyangombwa ngahita njya muri Espagne mvuye hano.”

Avuga ko akigera mu Butaliyani, abayobozi b’Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), bamusabye guhita agaruka mu Rwanda kwitegurana na bagenzi be ariko ababwira ko byasaba ko bamuhinduriza itike y’indege ahubwo ababwira ko bareka akabanza agakina noneho akazajya muri Espagne avuye mu Butaliyani arabyangirwa.

Yagize ati “Ibyangombwa narabyishakiye mfatanyije n’umpagarariye tubibona ku wa Mbere w’iki cyumweru mpita mbimenyesha Umunyamabanga mukuru [Mutangana Olivier] arambwira ngo siwe ubishinzwe, mbwira Ndacyayisenga Jean Pierre [umuyobozi wa tekinike] nawe arambwira ngo siwe ubishinzwe biguma gutyo. Sinzi impamvu banze kunsubiza.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri, Mubirigi Fidèle, yabwiye IGIHE ko kutagenda kwa Muhitira byatewe n’imikorere itanyuze mu mucyo aho yavuye mu Rwanda akajya mu Butaliyani atabimenyesheje abayobozi kandi azi ko ari mu bagomba kwitabira Shampiyona y’Isi.

Yagize ati “Ishyirahamwe ryari ryamutanze mu bagomba gukina Shampiyona y’Isi ariko uburyo yavuye mu Rwanda ntabwo twigeze tubumenya, icyo twamenye ni uko hari ahantu ari ahubwo hari ibyo asaba bimeze nko kuruhanya kugira ngo ave aho ari ajye muri Espagne. Byari ibintu birebire binasaba ko igihugu kibigiramo uruhare kandi ntibyari gukunda kuko si cyo cyamutumye aho ari.”

Mubiligi yavuze ko bahisemo ko hagenda abakinnyi batatu kuko n’ubundi aribo baba bateganyijwe gukina, uwa kane akaba ari agateganyo kugira ngo abe yasimbura uwagira ikibazo.

Yanagaragaje ko hakiri imyitwarire itari myiza ku bakinnyi bamwe na bamwe irimo kudatanga gahunda zabo ku ishyirahamwe ngo naryo rimenye uko ritegura.

Felicien Muhitira uzwi nka Magare (iburyo); aha yari yitabiriye Shampiyona y'Isi yabereye i Beijing mu 2015)
Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino Ngororamubiri, Mubirigi Fidèle

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza