Magare yahigiye kuzaza mu 10 ba mbere muri Shampiyona y’Isi mu mikino ngororangingo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwegukana isiganwa rya Kigali Half Marathon kuri iki Cyumweru, Felicien Muhitira yahize ko agiye gukora imyitozo idasanzwe ku buryo byanze bikunze azaza mu bakinnyi 10 ba mbere muri shampiyona y’isi iteganyijwe muri Werurwe ndetse hamwe n’ikipe bazaba bari kumwe bakazaharanira ko u Rwanda ruba mu makipe atandatu meza ku isi.

Felicien Muhitira uzwi cyane nka “Magare” umaze kwandika izina mu gusiganwa ku maguru ku ruhando mpuzamahanga, ni we wegukanye isiganwa rya Kigali Half Marathon ryazengurutse mu bice bitandukanye bya Kigali ryari rigamije gushaka abakinnyi batandatu bagomba gutangira kwitegura kuzaserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi izabera Valencia muri Espagne tariki 24 Werurwe 2018.

Ibirometero 21 bigize ½ cya Marathon, Magare yabyirutse mu 1h05min23sec akurikirwa na Sugira James yasize isegonda rimwe, Hakizimana John aba uwa gatatu asizwe amasegonda atanu, Tuyishimire Christophe aba uwa kane asizwe amasegonda 22, Gakuru David aba uwa gatanu asizwe amasegonda 40 na ho Hitimana Noel aba uwa gatandatu asizwe 01’20”. Aba uko ari batandatu bakaba bakatishije itike yo kuzaserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi.

Gukoresha 1h05min23sec byashimishije Magare uvuga ko ari kugenda agira ibihe byiza bimuha icyizere ko ashobora kuzitwara neza muri Espagne kuko n’abo bazaba bahanganye ibihe bakoresha biri mu isaha n’amasegonda make.

Yagize ati “Uyu munsi ni wo wari ugoye kuko byasabaga gutsinda umuntu akaza mu bakinnyi batandatu ba mbere kugira ngo abone itike. Kuba nabashije kubazamo nkaba n’uwa mbere ni byiza cyane, umukoro wa mbere ndawurangije. Igisigaye ni ukwitegura bihagije, kureba amashusho y’abo tuzaba duhanganye, gushakisha nkamenya imyitozo bakora nanjye nkayikora ku buryo nzaza muri batandatu ba mbere, ni yo ntego mfite.”

Yongeyeho ati “Urabona uko twatsinze turi batandatu mu kuri ni abakinnyi bakomeye pe. Hatagize ugira ikibazo, mfite icyizere ko twahesha ishema igihugu cyacu nibura tukaza mu bihugu 10 bya mbere muri Shampiyona y’Isi. Icyo nasaba ni uko ababishinzwe,Minispoc n’ishyirahamwe ryacu baza bakadushyigikira, abakinnyi bakabona abatoza, twe turiyizeye kandi twazakora neza.”

Muri Shampiyona y’Isi iheruka yabereye Cardiff mu Bwamwi bw’Abongereza mu 2016, Abanya-Kenya nibo bihariye imyanya ya mbere, Geoffrey Kipsang Kamworor yegukana umudali wa zahabu akoresheje iminota 59:10”, akurikirwa na mwene wabo Bedan Karoki Muchiri akoresheje 59:36 na ho Umwongereza ukomoka muri Somalia Mo Farah yegukana umwanya wa gatatu akoresheje 59:59.

Nyirarukundo Salome we uri gutegura imikino ya Commonwealth Games 2018 izabera Carrara muri Australia muri Mata, yabaye uwa mbere mu bakobwa akoresheje 1h15’12” akurikirwa na Iranzi Celine usanzwe witoreza mu Butaliyani akoresheje 1h19’36” na ho Yankurije Marthe ukinira APR aba uwa gatatu akoresheje 1h20’27”.

Muri Kigali Half Marathon hanabaye icyiciro cyo gushaka impano z’abakinnyi bashya mu bakobwa n’abahungu badasanzwe bakina uyu mukino ababashije kwigaragaza bakaba bafashwa kubona amakipe n’imyitozo kugira ngo batangire gukina nk’ababigize umwuga.

Magare yari yakomeje kuza imbere y'abandi
Isiganwa ryari ryitabiriwe n'abasaga 300
Iranzi Celine usanzwe yitoreza mu Butaliyani yabaye uwa kabiri akurikiye Salome
Nyirarukundo Salome we yagaragazaga imbaraga nyinshi
Magare yishimira kugera ku murongo ari uwa mbere
Hakizimana John yageze ku murongo ari uwa gatatu ariko imbaraga zashize
Magare ashimira Sugira wamukurikiye bazanajyana muri Espagne baserukiye u Rwanda muri Shampiyona y'Isi
Abigaragaje mu batarabigize umwuga bazafasha kubona amakipe uyu mwaka bajye bitabira amasiganwa atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza