Kwamamaza

Jeux Olympiques : Zhan Beleniuk ufite se w’Umunyarwanda yegukanye umudari wa feza

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 13:56' na Manzi Rema Jules


Umunya- Ukraine Zhan Bensanovich Beleniuk w’imyaka 25 ufite se w’Umunyarwanda na nyina w’Umunya-Ukraine, yegukanye umudali wa feza (Silver) mu mukino wo gukirana baturana hasi mu bafite ibiro 85 mu mikino Olempike iri kubera muri Brazil.

Mu gihe abakinnyi b’Abanyarwanda bagiye i Rio de Janeiro guhagararira igihugu mu mikino Olempike batahiriwe n’urugendo, Beleniuk ufite inkomoko mu Rwanda ariko ukinira igihugu cya Ukraine yegukanye umudari wa feza atsindiwe ku mukino wa nyuma na Davit Chakvetadze wo mu Burusiya mu mukino wo gukirana baturana hasi ( Wrestling) ariko mu bwoko bwa Greco-Roman mu bafite ibiro 85.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yavukiye muri Ukraine ku mubyeyi (Se) w’Umunyarwanda wari umusirikare urwanira mu kirere waguye mu rugamba rwo kubohora igihugu mbere gato y’uko Beleniuk avuka mu 1991.

Nk’uko ikinyamakuru newsweek.com kibitangaza, Beleniuk yagiye agira ibibazo bitandukanye akiri muto bifitanye isano no kuba ari umwirabura ariko ngo nk’uko abitangaza, ibi byatumye atangira kwiga gukirana aturana hasi afite imyaka icyenda gusa ndetse akurikiza inama yahabwaga na nyina.

Ibihugu bimwe byo ku mugabane w ‘i Burayi bikunze kwibasira Abirabura ku irondaruhu,ariko kuri ubu ngo nta muntu ukimutuka cyangwa ngo amukorere ivangura nkuko byari bimeze akiri muto.

Uyu mukinnyi uvuga ko nta kintu azi kuri se, dore ko yavutse amaze gupfa, bitewe n’ivangura rikomeye rigaragara muri Siporo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burayi, ashobora kutazongera gukinira ku bwenegihugu bwa Ukraine ndetse nyuma y’imikino Olempike 2016 akaba aribwo azafata umwanzuro.

Mbere yo kujya i Rio muri Brazil byavugwaga ko ashobora guhagararira Azerbaijan cyangwa u Burusiya bitewe no kudahabwa agaciro n’abayobozi ba Ukraine.

Yagize ati "Igihugu n’uko kiyobowe ni ibintu bitandukanye. Nkunda igihugu, n’abaturage ariko abayobozi bo bakora ibihabanye cyane."

Nubwo yari yagiye muri iyi mikino afite icyizere cyo kwegukana umudari wa zahabu, ntibyamuhiriye kuko Davit Chakvetadze, nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino yamutsinze ku manota 9-2, mu mukino wabaye kuri uyu wa 15 Knama 2016.

Ibyavuye muri uyu mukino byakuruye umwuka mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya kuko Minisitiri wa Siporo n’Urubyiruko muri Ukraine Igor Zhdanov yahise atangaza ko Beleniuk ari we watsinze ndetse ashimangira ko umudari wa zahabu watanzwe mu buriganya bukomeye.

Bimwe mu bihembo Beleniuk yegukanye kuva muri 2010

2010 : Yegukanye umudari wa feza mu marushanwa y’Isi y’abakiri bato.

2011: Yabaye umukinnyi wa mbere ku mugabane w’i Burayi ndetse anegukana umudari wa Bronze mu irushanwa ry’Isi muri iki cyiciro.

2012 : Yegukanye umudari w’Umuringa mu bafite ibiro 84 mu marushanwa y’i Burayi.

2013 : Yegukanye umudari w’Umuringa mu irushanwa rya Universiade.

2014: Yatwaye umudari wa zahabu mu bafite ibiro 85 ku mugabane w’i Burayi, anegukana uw’umuringa muri shampiyona y’Isi.

2015: Yatwaye umudari wa feza mu mikino y’i Burayi

2016: Yatwaye umudari wa zahabu awukuye Las Vegas muri Amerika, no muri Kanama mu mikino Olempike yari yitabiriye bwa mbere yegukanye umudari wa feza.

Zhan Bensanovich Beleniuk(wambaye umutuku) yegukanye umudari wa Silver
Zhan Bensanovich Beleniuk na Davit Chakvetadze wo mu Burusiya bahanganye
Zhan Beleniuk umwe mu batanga icyizere mu gukirana baturana hasi
Davit Chakvetadze yishimira intsinzi
Davit Chakvetadze niwe wegukanye umudari wa zahabu mu mikino yo gukirana

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved