Kwamamaza

Jeux Olympiques: Usain Bolt yegukanye umudali wa zahabu ashyiraho agahigo

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 10:39' na Manzi Rema Jules


Usain Bolt yegukanye umudali wa kabiri wa zahabu mu gusiganwa muri metero 200 mu mikino Olempike ikomeje kubera i Rio de Janeiro muri Brazil, ahita yandika amateka yo kwegukana uyu mudali inshuro ya gatatu yikurikiranya muri metero 100 na 200.

Bolt w’imyaka 29 yatangaje ko ashobora guhita ahagarika ntazongere gusiganwa muri iki cyiciro bitewe n’agahinda gakomeye yatewe no gutakaza ibihe agereranyije n’ibyo yari asanzwe akoresha.

Nyuma yo kwiruka metero 200 mu masegonda 19 n’iby’ijana 78 akananirwa gusubiramo agahigo yashyizeho muri 2009 ubwo yakoreshaga amasegonda 19 n’iby’ijana 19 mu mikino ya shampiyona y’Isi yabereye I Berlin, Bolt yahise avuga ko ashobora kutazongera gusiganwa muri iki cyiciro ariko mbere yo kubyemeza burundu azabanza kuganira n’umutoza we akamugira inama.

Bolt wongeraga ibigwi bye mu mikino Olempike, yegukanaga umudali wa munani wa zahabu mu nshuro eshatu amaze kwitabira iyi mikino harimo uwa metero 100, 200 na 400 yose yakuye i Beijing muri 2008.

Muri 2012, yongeye kuyegukana mu mikino yabereye i Londres mu Bwongereza. Kugeza ubu i Rio akaba amaze kuyegukana muri metero 100 na 200.

Bolt azasoza irushanwa kuri uyu wa Gatandatu asiganwa muri metero 400 aho ashobora kwegukana umudali wa kenda.

Uyu musore w’imyaka 29 uzuzuza 30 ku Cyumweru tariki 21 Kanama, yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka yo gusiganwa ku maguru wegukanye imidali ya zahabu muri metero 100 na 200 yikurikiranya inshuro eshatu mu mikino Olempike ndetse intego ye ikaba ari ugutwara undi muri metero 400 azakina kuri uyu wa Gatandatu agahita afata indege ajya kwizihiza isabukuru y’amavuko n’umuryango we.

Uko abasiganwa bakurikiranye ku rutonde rusange mu kwiruka metero 200

1. Usain Bolt (Jamaica) - 19.78

2. Andre de Grasse (Canada) - 20.02

3. Christophe Lemaitre (U Bufaransa )- 20.12

4. Adam Gemili (U Bwongereza)- 20.12

5. Churandy Martina (U Buholandi)- 20.13

6. Lashawn Merritt (Amerika) - 20.19

7. Alonso Edward (Panama)-20.23

8. Ramil Guliyev (Turikiya)- 20.43

Adam Gemili yabuze umudali nyuma yo gukora impanuka arangiza ku mwanya wa kane anganya ibihe na Lemaitre
Bolt imbere yanikiye bagenzi be
Bolt yishimira intsinzi
Bolt yasomye ubutaka bw'i Rio yishimira intsinzi
Yifotozanya n'abafana nyuma yo kwegukana umudali
Adam Gemili yabuze umudali nyuma yo gukora impanuka arangiza ku mwanya wa kane anganya ibihe na Lemaitre

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved