Kwamamaza

Jeux Olympiques: Mukasakindi yabaye uwa 126, Umunya-Kenya yegukana umudali wa Zahabu

Yanditswe kuya 15-08-2016 saa 10:00' na Manzi Rema Jules


Mukasakindi Claudette uhagarariye u Rwanda mu mikino Olempike 2016 yaraye asiganwe ku ntera ya kirometero 42 aba uwa 126 mu bantu 133 basoje irushanwa, Umunya Kenya Jemima Jelagat Sumgong yegukana umudali wa zahabu amusize iminota 41’53.

Mukasakindi Claudette,niwe Umunyarwanda wari utahiwe mu gusiganwa muri iyi mikino iri kubera muri Brazil i Rio, ntiyabashije kwegukana umudali muri marathon kuko umunya-Kenya Jemima Jelagat Sumgong yamwanikiye akaba uwa mbere akoresheje iminota amasaha 2:24: 04 akegukana umudari wa zahabu.

Ku mwanya wa kabiri haje Eunice Jepkirui Kirwa, umunya-Bahrain ufite ubwenegihugu bwa Kenya wakoresheje amasaha 2:24: 13 agatwara umudari wa feza mu gihe Mare Dibaba Hurrsa wo muri Ethiopia yegukanye umudari wa bronze akoresheje 2:24: 30.

Mu bakinnyi 157 batangiye isiganwa, Mukasakindi yarangije ari ku mwanya wa 126 akoresheje 3:05’57’’ muri 133 babashije kurisoza kuko hari abandi bavuyemo kubera impanuka, kunanirwa n’izindi mpamvu.

Si ku nshuro ya mbere uyu mukobwa yari asiganwe mu mikino Olempike kuko muri 2012 yari i Londres mu Bwongereza aho yirukanse marathon mu masaha 2, iminota 51 n’amasegonda 7 (2:51’07’’) bivuze ko yasubiye inyuma ku buryo bugaragara nubwo yari amaze igihe kitari gito yitegura muri Kenya. Ibihe byiza yakoresheje kuva yatangira kwiruka marathon ni amasaha 2, iminota 40 n’amasegonda 18 (2:40’18’’).

U Rwanda nta mudari ruregukana muri iyi mikino ndetse bisa n’ibigoye kuko uretse Adrien Niyonshuti wasiganwe mu magare mu muhanda tariki 7 Kanama 2016 akagira impanuka ntabashe kurangiza, abandi banyarwanda barimo Umurungi Joanna na Imaniraguha Eloi basiganwa mu koga nabo ntawabashije kwitwara neza ndetse na Nyirarukundo Salome mu gusiganwa mu birometero 10 yabaye uwa 27 mu bantu 35.

Ubu amaso ahanzwe abakinnyi babiri basigaje gukina barimo Uwiragiye Ambroise usiganwa marathon na Nathan Byukusenge uzasiganwa ku magare mu misozi (Mountain bike) aba bombi bakazakina tariki 21 Kanama 2016 ku munsi wa nyuma w’iyi mikino.

Mukasakindi Claudette yabaye uwa 126 mu bantu 133 basiganwe ku ntera ya kirometero 42

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved