Kwamamaza

Bamaze amezi abiri bazenguruka Afurika y’u Burasirazuba ku magare

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 13:05' na Manzi Rema Jules


Itsinda ry’abantu 12 bamaze hafi amezi agera kuri abiri bazenguruka ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EAC) ku magare mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha akamaro kawo baragera i Kigali kuri uyu wa Gatatu aho bazamara iminsi itatu.

Nyuma y’ukwezi n’iminsi 24 ishize banyura mu bihugu byose uko ari bine bihuriye n’u Rwanda muri EAC, iri tsinda ry’abantu barimo abagenda ku magare n’abandi babaherekeje bageze mu rwa Gasabo kuwa kabiri aho binjiriye ku mupaka w’Akanyaru barara i Huye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, bahagurutse i Huye berekeza i Kigali ahazasorezwa uru rugendo rwabo.

Uru rugendo barutangiriye i Kampala muri Uganda tariki ya 1 Nyakanga 2016 bagera i Nairobi tariki 8 Nyakanga, bakomereza muri Tanzania aho basuye n’icyicaro gikuru cy’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba kiri Arusha nyuma berekeza mu Burundi tariki 21 Kanama 2016 ari na ho bavuye baza mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi itatu bazamara mu Rwanda ndetse bakabonana n’inzego zitandukanye zirimo n’abayobozi bahagarariye uyu muryango mu Rwanda, bazasubira muri Uganda banyuze i Kabale, Mbarara, Masaka mbere yo kugera kuri Ambasade ya Sudani iri i Kampala tariki 31 Kanama 2016.

Umuhango wo gusoza uru rugendo ku mugaragaro uzabera i Kampala tariki ya 1 Nzeli 2016.

Bahagurutse i Huye mu gitondo berekeza mu mujyi wa Kigali
Urugendo rwabo ruzamara amezi abiri bazenguruka ku igare

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved