Kwamamaza

Isura Abanyarwanda basize mu mikino Olempike yaberaga muri Brazil

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 15:45' na Manzi Rema Jules


Abakinnyi barindwi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike yaberaga i Rio de Janeiro muri Brazil kuva tariki 5 Kanama kugeza kuri iki Cyumweru tariki 21 barangije irushanwa nta mudali n’umwe begukanye ndetse bamwe ntibashoboye kurisoza kubera impamvu zitandukanye.

Ni ku nshuro ya cyenda u Rwanda rwitabiraga imikino Olempike ikaba iya gatatu rwari ruhagarariwe kuva mu 1992 mu mikino yabereye i Barcelona muri Espagne aho rwari rufite abakinnyi 10, 2012 i Londres rwari rufite abakinnyi 7 ari nabo rwari rufite uyu mwaka i Rio de Janeiro muri Brazil.

Umukinnyi wa mbere mu bari bahagarariye igihugu wakinnye ni Adrien Niyonshuti usiganwa ku magare mu muhanda (Road Race) wari na kapiteni w’iyi kipe uyu mwaka ariko ntabwo yabashije kurangiza isiganwa.

Tariki 6 Kanama, ubwo yatangiraga gusiganwa, igare rye ryagize ikibazo cya feri ahabwa irindi ariko amaze gukora ibirometero 50 mu muri 237.5 bagombaga gusiganwa aragwa bituma ahita anava mu irushanwa atarangije.

Kuri uwo munsi kandi, Umunyarwandakazi witwa Umurungi Joanna ukina imikino yo koga metero 100 za Bunyugunyugu (butterfly) wari umaze igihe kinini yitoreza mu Butaliyani, yabaye uwa kabiri mu isibo yari arimo akoresheje umunota 1’11"92 agabanya ibihe asanzwe akoreshaho amasegonda abiri.

Umurungi n’iyo aba uwa mbere ntiyari gukomeza bitewe n’uko isibo yarimo yari iya nyuma yari yashyizwemo abakinnyi b’inyuma bafite ibihe binini kurusha abandi ku buryo n’uwabayemo uwa mbere atarenze icyo cyiciro.

Umunyarwanda wa gatatu yakinnye tariki 11 Kanama, Eloi Imaniraguha. Yari amaze umwaka yitoreza mu kigo mpuzamahanga cya cyo koga [Swimming Center] muri Thailand ariko yarangije ari uwa 68 mu bakinnyi 85, akoresheje amasegonda 26 n’iby’ijana 43 mu gusiganwa metero 50, asizweho na Andriy Hovorov wo muri Ukraine wa mbere amasegonda atanu.

Uyu mukinnyi mu isibo (heat) ya kane yarimo ahanganye n’abakinnyi umunani, yabaye uwa munani ntiyabasha kurenga itsinda.

Nyirarukundo Salome mu kwiruka ku maguru mu birometero 10 yarangije ari uwa 27 mu bakinnyi 35 akoresheje iminota 31 amasegonda 7 n’ibice 80 asizwe na Almaz Ayana wo muri Ethiopia wabaye uwa mbere akoresheje iminota 29 amasegonda 17 n’ibice 45.

Mukasakindi Claudette na we usiganwa ku maguru mu birometero 42 [marathon ], yabaye uwa 126 mu bantu 133 basoje irushanwa, Umunya Kenya Jemima Jelagat Sumgong yegukana umudali wa zahabu amusize iminota 41’53.

Ku munsi wa nyuma w’amarushanwa, kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama hari hatahiwe Uwiragiye Ambroise usiganwa muri marathon mu bagabo akaba asanzwe yitoreza mu Buholandi ari naho aba.

Uyu mukinnyi wari witabiriye imikino Olempike ku nshuro ya mbere, yarangije ari uwa 99 mu 140 basiganwe, yakoresheje amasaha 2:25:57 mu gihe Umunya Kenya Eliud Kipchoge wa mbere yakoresheje amasaha 2:08:44.

Nathan Byukusenge wagombaga gukina mu gusiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike), we ntiyabashije kurangiza isiganwa. Umudali wa zahabu watwawe na Nino Schurter wo mu Busuwisi, Jaroslav Kulhavý wo muri Repubulika ya Czech yegukana feza naho Carlos Coloma Nicolas wo muri Espagne atwara uw’umuringa.

Muri rusange, mu bihugu byo mu Karere u Burundi buvanye umudali umwe wa feza muri iyi mikino, Kenya itahanye imidali 13 irimo itandatu ya zahabu, itandatu ya feza n’umwe w’umuringa, Ethiopia itahanye imidali umunani irimo umwe wa zahabu, ibiri ya feza n’itanu y’umuringa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo yegukanye imidali myinshi kuko itahanye 121 irimo 46 ya zahabu, 37 ya feza na 38 y’umuringa, ikaba ikurikiwe n’u Bushinwa bwatwaye imidali 70 n’u Bwongereza butahanye igera kuri 67.

Muri Afurika Kenya niyo yatwaye imidali myinshi igera kuri 13 ikurikiwe na Afurika y’Epfo yatwaye 10.

Niyonshuti Adrien ntiyarangije isiganwa kubera ikibazo cy'igare
Umurungi Umurungi Joanna yabashije kugabanya ibihe asanzwe akoresha
Eloi Imaniraguha yabaye uwa munani mu bakinnyi umunani yarushanwaga na bo mu koga metero 50
Nyirarukundo Salome (inyuma) yagerageje guhatana ariko biranga
Nyirarukundo Salome byaramurenze yicara hasi
Mukasakindi Claudette yabaye uwa 126 mu bantu 133 basiganwe ku ntera ya kirometero 42
Uwiragiye wari witezweho ibitangaza na we byarangiye nta mudali abashije kwegukana
Nathan Byukusenge ntiyabashije kurangiza isiganwa mu kwiruka mu misozi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved