Inama z’abahanga ku bijyanye n’amazi umubiri ukenera mu gihe umuntu akora siporo

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 20 Nzeri 2017 saa 10:29
Yasuwe :
1 0

Abantu bakora imyitozo ngororamubiri biyongerera ubwirinzi ku ndwara zishobora kubafata mu buryo bw’ikubagahu zirimo umuvuduko w’amaraso, umutima, kanseri na diabète ndetse bigatuma baruhuka mu bwonko bijyana no kugira intekerezo nziza.

Abahanga mu bijyanye na siporo bagaragaza ko imyitozo ngororamubiri igira amahame n’amategeko ayigenga arimo nk’ibiro umuntu atagomba kurenza ku bakunda guterura, amazi ashobora kunywa mu gihe ari kwiruka n’ibindi.

Buri muntu wese azi ko agomba kuba afite icupa ry’amazi mu gihe ari mu myitozo ngororamubiri, agakomeza kuyanywa kugira ngo agaruze ayo yatakaje binyuze mu byuya yabize.

Umutoza w’imyitozo ngororamubiri ukorera muri Leta ya Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brad Kolowich, Jr. n’umunyamakuru w’inzobere mu biganiro by’ubuzima, Robert J. Davis bahuriza ku kuba umuntu agomba kunywa amazi menshi cyane mu gihe ari gukora imyitozo ngororamubiri.

Bombi bagaragaza ingano nyayo y’amazi umuntu agomba kunywa mu gihe ari mu myitozo ngororamubiri, bakavuga ko atari ngombwa kunywa icupa ryose ry’amazi mu gihe wakoze imyitozo itarengeje isaha.

Mu gitabo cyabo cyitwa “Fitter Faster: The Smart Way to Get in Shape in Just Minutes a Day”, bagaragaje ko mu gihe umuntu yakoze imyitozo ngororamubiri itarengeje iminota 60, icupa ry’amazi rya mililitiro 500 riba rihagije.

Niba rero wakoze imyitozo ngororamubiri mu gihe kitarengeje iminota 30, si ngombwa kunywa icupa ryose ry’amazi, ahubwo mililitiro kuva kuri 200 kugera kuri 250 z’amazi ziba zihagije.

Hari igihe ushobora gutekereza ko kunywa amazi menshi cyane ntacyo byagutwara, ariko Robert J. Davis na Brad Kolowich, Jr., bagaragaje ko kunywa amazi menshi uri gukora imyitozo ngororamubiri bishobora gutera ibibazo.

Dailymail ivuga ko abantu basheshe akanguhe, abakorera imyitozo ngororamubiri ahantu hashyushye n’abakora imyitozo ya yoga, batagomba na rimwe kunywa amazi arenze igipimo cyagenywe kuko byabagiraho ingaruka.

Ibi biterwa n’uko ngo iyo umuntu anyoye amazi menshi cyane, umubiri biwugora gusohora imyanda irimo nk’inkari n’ibyuya. Aha rero bishobora kugira ingaruka ku igabanuka ry’imyunyungugu ya sodium mu maraso cyangwa se amazi yo mu mubiri akandura biturutse ku kuba imyanda itarasohotse. Bishobora gutera uburwayi bw’umutwe, bigatera umuntu kuruka ndetse bikaba byakurura urupfu mu gihe byafashe indi ntera.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko amazi ari ingenzi ndetse bakagira abantu inama yo kuyanywa buri gihe, batarindiriye ko bagira inyota.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza