Imyitozo yihariye ifasha kugabanya inda no kuzana ‘Six Packs’ zikunzwe mu rubyiruko (Video)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Ukuboza 2017 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bihangayikishije abatari bake ndetse barwana no kuwugabanya buri munsi bihata amafunguro atuma ibilo bigabanuka, abandi bakigomwa ibyo kurya hakaba n’abihebera siporo bashaka kubaka umubiri uhamye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bwo muri Nyakanga 2017 bugaragaza ko abagera kuri miliyoni 775 barimo abato n’abakuru bafite umubyibuho ukabije ku isi yose.

Nubwo iki kibazo kiri mu bihangayikishije ndetse rimwe na rimwe usanga abagifite bagira inda nini zibabangamira hari uburyo bufasha mu guhangana nacyo kandi budahenze.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwarimu wabyigiye akaba n’umutoza mu nzu y’imyitozo Ngororamubiri, Cali Fitness ikorera i Nyarutarama, Habumugisha Arnaud King, yatangaje impamvu zishobora gutuma umuntu agira inda nini imubangamira n’uko ashobora kuyigabanya akamera uko abyifuza kandi mu buryo budahenze.

Yagize ati “Ubundi biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo imirire, kudakora siporo cyangwa umuntu yanayikora ntakore ikwiriye. Duhereye ku mirire, ubona ko muri iki gihe abantu benshi basigaye barya ibiryo biva mu nganda bagura muri alimentation. Si byiza kuko usanga birimo amasukari cyangwa umunyu byinshi kugira ngo bishobore kubikwa igihe kinini. Iyo ubiriye kenshi biri mu bituma ibinure byo ku nda byiyongera.”

Yakomeje agira ati “Umuntu ubona yatangiye kugira ikibazo cyo kuzana inda, aba akwiye kubyirinda ahubwo akarya ibiryo birimo nk’intungamubiri, amagi atogosheje, umugati w’ingano kandi akanywa amazi menshi nka litiro ebyiri cyangwa eshatu ku munsi ku babishoboye kuko nayo atuma tugabanya ibinure.”

Habumugisha kandi yakomoje ku myitozo ngororamubiri yafasha umuntu kugabanya inda nini ndetse akagira ‘Six packs’ ziharawe cyane mu rubyiruko rushaka kugaragara neza no kwigarurira imitima ya benshi.

Yagize ati “Hari ubwoko butandukanye bw’imyitozo harimo iyo bita ‘sit-ups crunches’ aho uryamisha umugongo ukajya uzamura igice cyo hejuru usubira hasi bikorwa mu byiciro bitatu; hakabaho iyo bita ‘toe touches’ aho umuntu aryama akazamura amaguru n’amaboko hejuru akajya afata ku mano n’iyindi itandukanye.”

Uyu mutoza agira inama urubyiruko n’abandi bantu bose bashaka kugira ‘Six Packs’ aho usanga inda iteye neza, kubanza kumenya imyitozo ikwiye kuko hari iyo bakora ikabavunagura bikaba byagera n’aho bahengama intugu cyangwa bakabyimba ibice bimwe, ibindi bikananuka.

Cali Fitness ikorera mu nyubako iherereye mu Kabuga ka Nyarutarama hafi ya Hotel Villa Porto Fino itanga ubufasha mu by’imyitozo ngororamubiri z’ubwoko bwose ituma abayigana bacana ukubiri n’urusobe rw’indwara zibasira umubiri zirimo n’umubyibuho ukabije.

Imyitozo yihariye ifasha kugabanya inda no kuzana ‘Six Packs’ zikunzwe mu rubyiruko
Habumugisha Arnaud King utoza abagana muri Cali Fitness akora imyitozo ifasha kugabanya inda
Iyi myitozo ikorwa mu buryo butandukanye
Abafite ‘Six Packs’ ku nda baba bafite imyitozo ihagije
Cali Fitness ikora iminsi yose y'icyumweru
Cali Fitness ikorera mu nyubako iherereye mu Kabuga ka Nyarutarama hafi ya Hotel Villa Porto Fino

Amafoto: Nyetera Bachir


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza