Imwe mu mihanda ya Kigali izafungwa kubera Marathon Mpuzamahanga iteganyijwe ku Cyumweru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Kamena 2019 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko kubera Isiganwa ryo ku maguru rya Marathon Mpuzamahanga ya Kigali rizaba kuri iki Cyumweru, imwe mu mihanda izafungwa mu korohereza abazitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 15.

Ku 16 Kamena 2019, ni bwo Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, izaba ku nshuro ya 15, aho izaba igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa ku maguru intera y’ibilometero 42,1, iya 21 n’iy’ibilometero 10 ku bishimisha batarushanwa (Run for Fun cyangwa Run for Peace) mu bagabo n’abagore.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko kubera ko iri rushanwa rizitabirwa n’abantu benshi, imihanda imwe yo mu Mujyi wa Kigali izafungwa ku Cyumweru guhera saa cyenda zo mu rukerera (03:00) kugera saa cyenda z’amanywa (15:00).

Iyi mihanda iirimo uva kuri Stade Amahoro-Gishushu -RDB-Nyarutarama-Akabuga ka Nyarutarama-Gacuriro- Akabuga ka Nyarutarama- RDB-Hotel Umubano-Kigali Heights-Minijust- Gishushu-Chez Lando- Stade Amahoro-KIE-Controle Technique-Stade Amahoro.

Polisi yasabye abari kuzakoresha iyi mihanda kuzashaka iyindi bifashisha kuri iki Cyumweru, ibizeza ko hazaba hari abapolisi ku masangano yayo kugira ngo babayobore.

Itangazo yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter rigira riti ”Murasabwa ko bitewe naho utuye cyangwa werekeza, washaka undi muhanda wifashisha. Abapolisi bazaba bari mu masangano aho imihanda izaba ifunze kugira ngo babayobore. Murasabwa kwihanganira izo mpinduka.”

Byitezwe ko Marathon Mpuzamahanga ya Kigali ya 2019 izitabirwa n’abagera ku bihumbi 10 dore ko imibare y’abitabiriye iri rushanwa kuva mu 2010 igaragaza ko buri mwaka biyongera, aho mu mwaka ushize hiyandikishije abagera ku 7,950 bavuye mu bihugu 34 bitandukanye.

Uyu mwaka iri siganwa ryari ryatumiwemo abanyabigwi batandukanye barimo Usain Bolt (Jamaica), Mohamed Farah (ukomoka mu Bwongereza) na Tirunesh Dibaba (Ethiopia) ariko ntibazaryitabira.

Abandi batumiwe muri Kigali International Peace Marathon 2019 barimo Umwongereza uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi (IAAF), Sebastian Coe n’Umunya-Cameroun, Hamad Kalkaba Malboum, uyobora Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngororamubiri muri Afurika (CAA).

Mu 2018, Kigali International Peace Marathon mu bagabo basiganwe kilometero 42 (Full marathon), imyanya itandatu ya mbere yanahembewe yihariwe n’Abanya-Kenya barimo Yego Elkana Kipat, Kibet Zono Kenneth, Jones Omar, James Tallam, Jackson Limo na Collins Kimosop naho mu bagore uwa mbere aba Umunya-Kenya Jepkorir Rutto Beatrice.

Abanyarwanda Hitimana Noël na Nyirarukundo Salome bitwaye neza mu gice cya Marathon, basiga abandi mu gusiganwa ibilometero 21.

Abagera ku bihumbi 10 bitezwe muri Maratahon Mpuzamahanga ya Kigali izaba kuri iki Cyumweru
Imihanda imwe yo mu Mujyi wa Kigali izafungwa kubera Marathon Mpuzamahanga
Nyirarukundo Salome yegukanye umudali umwe muri ibiri ya Zahabu yasigaye mu Rwanda mu mwaka ushize
Inzira izakoreshwa muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza