Impumeko ya Nyirarukundo Salome uri mu Bwongereza gukina shampiyona y’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Kanama 2017 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome wageze mu Bwongereza aho agiye kwitabira shampiyona y’isi yo gusiganwa ku maguru mu birometero 10, yatangaje uko ahagaze, icyizere yifiteye n’icyo asaba Abanyarwanda.

Nyirarukundo w’imyaka 20, ni we wenyine wabashije kubona itike yo guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku maguru(The 2017 IAAF World Championships) igomba gutangira kuwa Gatanu tariki 4 Kanama 2017.

Uyu mukobwa wari umaze iminsi yitoreza muri Kenya, yatangarije IGIHE uko yiteguye n’intego afite muri iyi mikino agiye kwitabira bwa mbere.

Yagize ati “Nageze i Londres ubu meze neza nta kibazo. Imyitozo nakoreye muri Kenya ndi kumwe n’abakinnyi bakomeye tuzanakinana hano yaramfashije cyane. Ubu intego ni uko naza mu myanya myiza; ntabwo byoroshye ariko nzakora ibishoboka mpeshe igihugu cyanjye ishema.”

Yakomeje agira ati “Nagiye nitabira amarushanwa atandukanye ariko shampiyona y’isi ni urundi rwego. Ndasaba Abanyarwanda kumba inyuma, bakansengera nanjye nzakoresha imbaraga zanjye zose.”

Uyu mukobwa wakoze amateka akegukana umudali wa zahabu muri Kigali Peace Marathon muri Gicurasi uyu mwaka, akaba n’uwa gatatu muri “Nijmegen Global Athletics – Next Generation Athletics 2017” mu Buholandi, yavuze ko imbogamizi afite ari ukuba nta mutoza bajyanye ariko azakoresha ibyo asanzwe azi.

Nyirarukundo azaba ahanganye n’ibihangange muri uyu mukino nk’Umunya-Ethiopia, Almaz Ayana ufite agahigo ku isi ko kwiruka metero ibihumbi 10 mu minota 29:17:45 n’abandi batandukanye.

Almaz Ayana ni umwe mu bihangange bizagaragara muri iyi mikino
Nyirarukundo Salome yajyanye intego yo guhesha u Rwanda ishema
Nyirarukundo Salome (uwa gatanu wambaye imikara) yitwaye neza mu marushanwa atandukanye yaherukaga kwitabira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza