Kwamamaza

Kenya yegukanye imidali yose mu gusiganwa ku maguru mu mikino ya Gisirikare

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 21:58' na Manzi Rema Jules


Mu mikino ihuza ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba, kuri uyu wa Kabiri hakinwe imikino yo gusiganwa ku maguru‘Cross Country’ , abahagarariye Kenya biharira imyanya y’imbere ndetse begukana imidali yose mu bagabo no mu bagore.

Iyi mikino yabereye ku kibuga cy’ishuri rikuru ry’imyuga rya Kigali (IPRC Kigali), aho abasiganwa birutse ku ntera ya kirometero 10. Mu bakobwa n’abahungu, abaserukiye Kenya nibo bihariye imyanya ya mbere.

Sheila Chepkirui Kiprotich yatwaye umudali wa zahabu akoresheje iminota 31’ 17”n’iby’ijana 18. Ku mwanya wa kabiri yakurikiwe na Juicly Jepkosgei wegukanye uwa Feza( Silver) akoresheje iminota 31’ 17” n’iby’ijana 98 naho Judy Kiyei yegukana uw’umuringa (Bronze) akoresheje iminota 31’31” n’iby’ijana 28.

Umunyarwandakazi waje hafi ni Iranzi Celine wabaye uwa 12 akoresheje iminota 33’25” n’iby’ijana 32.

Mu cyiciro cy’abagabo, abanya Kenya bongeye gushimangira ubudahangarwa begukana imidali yose.

Emmanuel Kipsang yegukanye uwa Zahabu akoresheje iminota 27’ 15” n’iby’ijana 68, Frank Nyelei uwa Feza akoresheje iminota 27’ 16” n’iby’ijana 10 mu gihe Stephen Arita yegukanye umudali w’umuringa akoresheje iminota 27’ 17” n’iby’ijana 15.

Umunyarwanda waje hafi ni Nzirorera Joseph wasoje ari uwa munani akoresheje iminota 28’ 20”.

Mu bihugu bine byitabiriye iyi mikino, u Rwanda rwaje ku mwanya wa nyuma mu bagore, inyuma ya Kenya, Uganda na Tanzania naho mu bagabo ruba urwa gatatu inyuma ya Kenya na Uganda.

U Rwanda ntirwatangiye neza iyi mikino irimo kuba ku nshuro ya 10 kuko no mu mupira w’amaguru APR FC iruhagarariye yatsinzwe na Ulinzi Stars yo muri Kenya igitego 1-0 ku mukino ufungura wabaye kuri uyu wa Mbere.

Gahunda y’imikino yo kuwa Gatatu, tariki ya 10 Kanama 2016:

Basketball kuri Petit stade

Saa cyenda n’igice: Uganda vs Kenya

Saa kumi n’imwe n’igice: Rwanda vs Tanzania

Handball kuri stade Amahoro

Saa mbiri: Uganda vs Kenya

Saa yine n’igice: Rwanda vs Tanzania

Netball kuri stade Amahoro

Saa munani: Tanzania vs Uganda

Saa kumi n’imwe: Rwanda vs Kenya

Umupira w’amaguru kuri stade ya Kigali

Saa kumi n’imwe n’igice: Uganda vs Tanzania

Sheila Chepkirui Kiprotich wabaye uwa mbere mu cyiciro cy'abagore yambikwa umudali wa zahabu
Mu cyiciro cy'abakobwa, Abanyakenya begukanye imidali yose
Abanyakenya bongeye kwigaragaza mu mukino wo gusiganwa ku maguru
Nzirorera Joseph, Umunyarwanda waje ku mwanya wa munani mu cyiciro cy'abagabo
Iri siganwa ryitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Iyi mikino yitabiriwe n'abayobozi bakuru b'ingabo baturuka mu bihugu bitandukanye
Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abitabiriye iyi mikino
Umudiho w'abasore bo mu itorero, Inganzo Ngari

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved