Ikipe ya Nyamasheke na APR zihariye imidali muri shampiyona y’igihugu mu mikino ngororamubiri

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Kuri iki Cyumweru abakinnyi basaga 200 bavuye mu makipe atandukanye akina imikino ngororamubiri mu Rwanda ndetse no mu nkambi ya Mahama, bitabiriye shampiyona y’igihugu ikipe ya APR n’iya Nyamasheke ziharira imidali.

Iyi mikino ngarukamwaka yabereye kuri stade Amahoro i Remera aho abasiganwa bari mu byiciro bitandukanye, kuva kuri metero 100, kugeza ku bihumbi 10.

Ikipe y’Akarere ka Nyamasheke yegukanyemo imidali itandatu ikurikira iya APR yatwaye irindwi muri rusange.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Munyandamutsa Jean Paul, yatangaje ko kuba iyi mikino isigaye yitabirwa cyane ari intambwe nziza umukino umaze gutera by’umwihariko shampiyona y’uyu mwaka ikaba yarerekanye abana bafite impano ku buryo bazahagararira igihugu neza mu marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu minsi iri imbere.

Muri shampiyona y’uyu mwaka ntihagaragayemo amwe mu mazina akomeye nka Nyirarukundo Salome kubera ikibazo cy’uburwayi yakuye muri shampiyona y’isi mu kwezi gushize kimwe na Muhitira Felicien uzwi nka Magare na we urwaye.

Gusa Myasiro Jean Marie na we usiganwa ku ntera ndende, wapfujije umubyeyi mbere y’iminsi ibiri ngo shampiyona ibe, yarakinnye nubwo atabashije gutsinda.

Habaye no gusiganwa mu bindi byiciro by’imikino ngororamubiri nko gusimbuka urukiramende, gusimbuka gatatu, gusimbuka umurambararo, gutera intosho, gutera ingasire, guhererekanya agati n’ibindi.

Uko abakinnyi bakurikiranye muri Shampiyona y’Imikino Ngororamubiri

Kwiruka metero ibihumbi 10

Abagabo

1. Hitimana Noel (APR) (29min 58sec, 68)
2. Nizeyimana Alexis (APR) (30min 01, 53)
3. Gakuru David (NAS) (30min 25, 50).

Abagore

1. Yankurije Marthe (NAS) (36min 46, 69)
2. Uwambajimana Jeanette (Nyamasheke) (38min 1, 03)
3. Niragire Vivine (APR) (38min 52, 69)

Kwiruka metero ibihumbi bitanu

Abagabo
1. Nizeyimana Alexis (APR) 14min 41, 63
2. Tuyishime Christophe (APR) (14min 42, 94)
3. Bigirimana Theophil (NAS) 15min 16, 46)
Abagore
1. Niyirora Primitiva (NAS) 16min 21, 60
2. Yankurije Marthe (APR) 16min 35,17
3. Niragire Vivine (APR) 17min 18, 72

Metero 1500

Abagabo

1.Nimubona Yves (Nyamasheke) 3min 49, 37

Abagore
1. Nishimwe Beatha (NAS) 4min 27, 81

Metero 800

Abagore

1. Ishimwe Alice (Nyamasheke) 2min 13, 10
Abagabo
1.Nimubona Yves (Nyamasheke) 1min 49, 54

Metero 400

Abagore
1. Ishimwe Alice (Nyamasheke) 58Sec, 28
Abagabo
1. Nsengiyumva Justin (Vision Jeuness Nouvelle) 48min 43.

Metero 2OO
Abagore
1. Iribagiza Aunorine (NAS) 27sec, 20
Abagabo
1. Nshimiyimana Pascal (Vision Jeuness Nouvelle) 22Sec, 90

Metero 100

Abagore
1. Iribagiza Aunorine (NAS) 13sec, 24
2. Mukashyaka Placide (Mountain Classic Athletics Club) 13sec, 46
3. Umukundwa (Nyamasheke) 13sec, 63.

Abagabo
1. Manzi Jonathan (Nyamasheke) 11Sec, 64
2. Nsabimana Placide (APR) 11sec, 92)
3. Ndagijimana Hakim (Vision Jeunesse Nouvelle) yakoresheje amasegonda 12 n’ibice 40.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza