“Car Free Day” yabereye umuti Safari w’imyaka 62

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Nzeri 2017 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Car Free Day ni igikorwa kimaze kuba umuco mu batuye Umujyi wa Kigali nyuma y’umwaka imaze itangiye ndetse bamwe bemeza ko iyi siporo iba buri ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi yaziye igihe ikaba ibafasha kwidagadura, kwita ku buzima bwabo, gusabana no kwagura ibitekerezo.

Kuri iki Cyumweru n’ubundi ibihumbi by’Abanyakigali bazindukiye mu mihanda itandukanye bakora siporo zo kugenda ku magare, ku nkweto zabugenewe no kwiruka, abagera ku 1500 bahurira ku kibuga cyo ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro (RRA) ku Kimihurura bakoreshwa n’abatoza imyitozo ngororamubiri mu gihe cy’amasaha atatu.

IGIHE yaganiriye n’umusaza w’imyaka 62 witwa Safari Jean umaze umwaka yitabira iyi siporo buri uko ibaye, atangaza ko kuva icyo gihe ubuzima bwe bwahindutse cyane haba mu kugabanya ibiro yari asanzwe afite, kugabanya ubukana bw’indwara y’umuvuduko w’amaraso arwaye ndetse no kugira gahunda mu buzima busanzwe.

Uyu musaza wanahembwe n’Umujyi wa Kigali nk’umwe mu bakora siporo ya “Car Free day” neza, yagize ati “By’umwihariko njyewe ndi umusaza w’imyaka 62, ubundi abageze muri iki kigero kenshi usanga babyuka bajya gukina igisoro, mu kabari, n’ahandi ariko nahisemo ko n’iyo najyayo ngomba kubanza ngakora siporo.”

Safari avuga ko Car Free Day yatangiye kuyitabira afite ibiro 90 ariko ubu byagabanutseho bitanu, akaba yari asanzwe arwaye umuvuduko w’amaraso ariko atabizi aza kwipimisha n’ubundi mu gikorwa cyo gupima indwara zitandura kibera muri Car Free Day aza kumenya ko afite iyi ndwara atangira kugirwa inama z’uko yayirinda.

Yanasabye abandi bageze mu za bukuru bumva ko gukora siporo ari iby’abakiri bato guhindura imyumvire, kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza bikarwanya indwara zitandukanye zibasira abasaza n’abakecuru bagahora bakomeye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, ukunze kuba ari muri iyi siporo akorana n’abaturage ayobora, yatangarije IGIHE ko urwego igezeho ari urwo kwishimira kuko umubare w’abitabira wamaze kuba munini cyane kandi abantu bakaba bayizamo ku bushake bayishimiye.

Yagize ati “Mu gihe iyi gahunda imaze, ubona ko yateye intambwe nini cyane. Umubare wariyongereye cyane kandi ukomeza kwiyongera. Gusa turasaba n’abandi batabasha kuza hano ko bajya bakorera mu duce batuyemo kuko icyo dushyize imbere ni ukwita ku buzima bw’Abanyarwanda tubashishikariza siporo nk’umuti ku ndwara zimwe na zimwe.”

Umujyi wa Kigali ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo muri iyi gahunda, batangije igikorwa cyo guhemba abantu bitwara neza, bitabira ku gihe kandi bagakurikiza amabwiriza y’umutoza, ibintu kandi ngo bizahoraho ndetse n’ibihembo bikiyongera.

Abahembwe kuri iki Cyumweru barimo na Safari, bahawe ibikoresho by’isuku nk’ikarito y’amasabune yo koga no kumesa, amavuta yo kwisiga n’ibindi byatanzwe n’uruganda rwa Sulfo Rwanda.

Safari w'imyaka 62 yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse kuva yatangira kwitabira siporo ya Car Free Day
Uyu mwana nawe yashimiwe n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali kuko ari mu bitabira kenshi kandi agakora imyitozo yose y'umutoza
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal,yishimiye urwego Car Free Day igezeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza