‘Car Free Day’ yongeye guhuruza imbaga (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahuriye mu gikorwa cy’umunsi ngarukakwezi wahariwe siporo kuri bose ‘Car Free Day’ , aho bakoze imyitozo itandukanye irimo kwiruka ndetse no kugorora ingingo banisuzumisha indwara zitandukanye.

‘Car Free Day’ yabaga ku nshuro ya kane, ni gahunda y’Umujyi wa Kigali yo guha umwanya abantu bagakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana nabyo mu mihanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeli 2016, ‘Car Free Day’ yitabiriwe n’abantu benshi ndetse mu byiciro byose, byongera gushimangira ko imaze gushinga imizi ndetse benshi batangiye kuyibonamo inyungu.

Abitabiriye iki gikorwa bahagurutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bahurira ku cyicaro gikuru cy’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA), aho bageze bakabanza kunanura imitsi mbere yo gukomeza urugendo berekeza muri Car Free Zone.

Basobanuriwe kandi ibyiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ndetse n’ubwoko bw’imyitozo bakwiye gukora ijyanye n’imbaraga zabo.

Iki ni igikorwa cyateguwe n’umujyi wa Kigali kigamije kubungabunga ubuzima bw’abawutuye birinda indwara ziterwa no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Nyuma yo gukora siporo, habaye igikorwa cyo gupima abantu ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Abitabiriye ‘Car Free Day’ bahuriye ku cyicaro cy'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'Amahoro
‘Car Free Day’ yongeye guhuruza imbaga y'abatuye i Kigali
‘Car Free Day’ yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Meya w'Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique(uwa mbere uhereye ibumoso) mu bitabiriye igikorwa cya ‘Car Free Day’
Bananura imitsi mu myitozo itandukanye
Iki gikorwa kigaragaramo imikino itandukanye
Abanyonga amagare yabo nabo ntibacikanywe

Amahoro: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza