BK yahembye bamwe mu bahize abandi muri Kigali International Peace Marathon (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Kamena 2019 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali ikomeje gushyigikira ibikorwa bya Siporo mu Rwanda, yahembye bamwe mu bahize abandi muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yabaye ku nshuro ya 15 ku Cyumweru by’umwihariko ikaba yaratanze igihembo gikuru mu cyiciro cy’abagore basiganwe ibilometero 42 (Full Marathon).

Ku Cyumweru nibwo iri rushanwa ryahurije hamwe abagera ku 3899 baturutse mu bihugu 55, basiganwa mu byiciro byaryo uko ari bitatu birimo Marathon (ibilometero 42,195), igice cya Marathon (ibilometero 21,097) ndetse na Run For Peace (ibilometero 10).

Banki ya Kigali yari mu baterankunga bakuru b’iri rushanwa, yatanze ibihembo bitandukanye birimo igihembo cya sheke y’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika yahawe Jepchirchir Korir wo muri Uganda, wegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa Marathon (ibilometero 42) mu cyiciro cy’abagore.

Uretse gutanga ibihembo, Banki ya Kigali yambitse kandi bamwe mu bitabiriye iri siganwa ndetse inafatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu itegurwa rw’iri rushanwa rishyigikiwe na Perezida Paul Kagame kuva mu 2005 ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere.

Ni ku nshuro ya gatatu Banki ya Kigali itera inkunga iyi Marathon Mpuzamahanga, aho bwa mbere hari mu 2017, itanga miliyoni enye, mu 2018 itanga miliyoni 35 Frw mu gihe uyu mwaka yongereye inkunga itera iri rushanwa igera kuri miliyoni 45 Frw.

Banki ya Kigali ivuga ko yongereye amafaranga ishyira muri Kigali International Peace Marathon mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwimakaza amahoro ndetse no kwifatanya n’abakiliya bayo mu bikorwa bibashimisha kandi bibafasha kugira ubuzima bwiza.

Banki ya Kigali isanzwe ari umuterankunga mukuru wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda, aho itangamo miliyoni 100 Frw buri mwaka ndetse ikorana n’ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda n’umukino wa Golf.

Kigali International Peace Marathon yabaye ku nshuro ya 15 ku Cyumweru
Abagera ku 3899 bitabiriye iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali
BK yari mu bafatanyabikorwa ba Kigali International Peace Marathon
Banki ya Kigali yambitse abitabiriye Marathon Mpuzamahanga ya Kigali
Ni ku nshuro ya gatatu BK itera inkunga iyi Marathon yimakaza amahoro
Jepchirchir Korir wo muri Uganda, wegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa Marathon (ibilometero 42) mu cyiciro cy’abagore yahawe sheki ya $5000,000 na Banki ya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza